Abakozi bo murugo barafasha kugira ngo abashakanye babone umwanya uhagije wo kuganira no kurushaho kubaka urukundo rwabo.
Kuko iyo murugo ntamukozi uhari usanga umugabo n’umugore bafatanya gukora imirimo yo murugo umwe yaba atetse undi ugasanga asubirishamo abana ibyo bize abafasha no gukora imikoro (Home work), umwe yaba yoza abana undi akaba yoza amasahani cyangwa se ategura ameza kuburyo usanga abashakanye bahugira mu mirimo yo murugo ugasanga umwe yibagiwe no kubaza undi uko yiriwe!

Ariko iyo umukozi ahari hari imirimo akora kuburyo bifasha abashakanye kuba byibuze banasagura iminota mike yo kuba baganira umwe akabaza undi uko umunsi wamugendekeye. Ese nta zindi ngaruka baba batera mu rukundo rw’abashakanye?
Ikigaragara cyo nkuko benshi babitangaza, hari ibintu bitatu by’ingenzi kandi bitari byiza abakozi bateza mu rugo.
1. Abakozi bo murugo hari igihe babuza abashakanye kwisanzura. Baba batangiye nko kuganira ibiberekeyeho umukozi akaba aratambutse aho bicaye, cyangwa se akaba ari ku rugi ari kubumviriza.
2. Abakozi bo mu rugo hari igihe bateranya abashakanye. Ugasanga umukozi abwiye nyirabuja ati ibi ni data buja wambwiye kubimutekera, sebuja yaza akamubwira ibitandukanye ati ni mabuja wambwiye ngo mbiteke, niho ujya kubona ugasanga abashakanye baratonganye bapfuye amabwire y’umukozi.
Cyangwa se ugasanga umugabo ahora yinubira ifunguro iwe bamugaburira yibwira ko ari umugore uba watanze itegeko ryo kurihaha, kandi umugore arengana ahubwo biterwa n’umukozi uhaha nk’imboga n’imbuto zaboze kubera ko ahahira ahantu hamwe bagurisha make cyangwa se aho ahahira bakamwongeza akandi kantu ko kwirira nka bombo!
3.Ikindi kintu kigaragaza ko abakozi bivanga mu rukundo rw’abashakanye, ni aho usanga umukozi yibwirisha utugambo dusize umunyu nyirabuja cyangwa sebuja cyangwa agakora utundi dukorwa two kumureshya cyangwa se kumutereta.
Urundi rugero ni nk’igihe umukozi w’umukobwa acunga sebuja yicaye wenyine mu ruganiriro na nyirabuja adahari, akahinyuza yambaye agatenge konyine, yagera imbere ya sebuja akarekura agatenge kakagwa umukobwa muzima akunama akagatora! Mu by’ukuri hari icyo aba ashatse kuvuga.
N’abakozi b’abahungu nabo bajya bakora ibisa nk’uko. Ugasanga akenshi acunga nyirabuja amureba akaba aribwo yiyambura agasigarana agakabutura gato ko nyine akajya kwiyuhagira, akagaruka ajojoba amazi. Niyo mpamvu uzasanga hari abantu bamara igihe kinini nta mukozi bafite ku bushake bwabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


