Amakuru aturuka i Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko ibirindiro by’Ingabo z’u Burundi zabaga mu mujyi wa Kitshanga byatwitswe, gusa urujijo ni rwose ku waba yabitwitse.
Amakuru atangwa n’abanyamakuru bakorera mu kwaha kwa Leta ya Congo avuga ko aravuga ko umutwe wa M23 ari wo waba watwitse biriya birindiro, nyuma yo kubirasamo bombe.
Bivugwa ko hari abasirikare benshi b’u Burundi baba bakomerekejwe n’iyo bombe, abandi barapfa.
M23 imaze igihe ishinja Ingabo z’u Burundi zoherejwe mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro muri Congo Kinshasa gufatanya n’Ingabo za kiriya gihugu ndetse n’imitwe irimo FDLR mu kuyigabaho ibitero.
Uyu mutwe by’umwihariko unaheruka kwerekana bamwe mu ngabo z’u Burundi bafatiwe mu mirwano yasakiranyije impande zombi ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Perezida wawo, Bertrand Bisimwa abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yatangaje ko Ingabo z’u Burundi ari zo zatwitse ibirindiro byazo by’i Kitshanga mbere yo kwerekeza ahantu hatazwi.
Yagize ati: “Turatangaza ko muri iki gihe Ingabo z’u Burundi ziri muri EACRF zabaga i Kitshanga zimaze gutwika ibirindiro byazo bya gisirikare, hanyuma izo ngabo zerekeza ahantu hatazwi mu bice bya Kibarizo.”
M23 ivuga ko mu byo ziriya ngabo zasize zitwitse harimo ibiturika ndetse n’amasasu.
Kugeza ubu yaba EAC cyangwa Leta ya Congo nta wuragira umucyo atanga ku byabaye.


