Urujijo no kutavuga rumwe ku waba yarishyuriye ikipe ya Uganda amadeni ya Hoteli yari icumbitsemo

Sangiza iyi nkuru

Urujijo rukomeje kuba rwose ku waba yarishyuriye fagitire ikipe y’igihugu ya Uganda y’umukino wa Basketball fagiture ya Hoteli yari icumbitsemo, nyuma y’uko bivuzwe ko ayo mafaranga yaba yarishyuwe n’umwe mu basirikare bakuru ba Uganda bikarangira u Rwanda rubihakanye.

The Silverbacks ya Uganda ni imwe mu makipe y’ibihugu yari yitabiriye irushanwa rya FIBA Afrobasket rikomeje kubera hano mu Rwanda, mbere yo gusezererwa muri 1/4 cy’irangiza itsinzwe na Cap-Vert ku manota 79-71.

Ni mu mukino wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatanu.

Ni umukino wabaye mbere y’amasaha make Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Uganda (FUBA) rishimiye Umugaba w’Ingabo z’icyo gihugu zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, rivuga ko yishyuye fagitire yose y’ideni ikipe ya kiriya gihugu yari ibereyemo Hoteli yari icumbitsemo.

Ishyirahamwe FUBA ribinyujije kuri Twitter ryavuze ko amashilingi Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni ari miliyoni 188 (Frw miliyoni 45).

Riti: “The Silverbacks (ikipe y’abagabo) iragira ngo ishimire Gen Muhoozi Kainerugaba ku kuba yatabaye ikipe y’igihugu ya Basketball i Kigali. Gen Muhoozi Kainerugaba yishyuye fagitire za hoteli zacu zose, kandi yakurikiranye ko tuva i Kigali nta mwenda dufite.”

FUBA yanditse ubu butumwa ku rubuga rwayo rwa Twitter, nyuma y’amasaha agera kuri abiri isohoye itangazo rivuga ko yafashwe neza na Hoteli ya Park Inn Radisson yari icumbitsemo ndetse na FERWABA.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wayo, Nasser Sserunjogi riragira riti: “Ikipe yari icumbitse muri Park Inn Radisson (Hoteli y’inyenyeri eshanu) aho twari dufashwe neza mu buryo budasanzwe. Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda ryatubereye ryiza cyane. Batwitayeho byo mu rwego rwo hejuru.”

Kutumvikana ku wishyuye Fagitire ni byo byateje ikibazo

Cyakora cyo n’ubwo FUBA yashimiye u Rwanda kubera uko rwakiriye ikipe yabo, kutumvikana ku wishyuye Fagitire ya serivisi iriya kipe yahawe ni byo byabyaye byateje urujijo n’ikibazo.

Byari nyuma y’uko Radisson Blu Hotels yacumbikiye iriya kipe itangarije ko amadeni yayo yishyuwe na FERWABA, mu butumwa busubiza ubwo umunyamakuru Daniel Lutaaya wa NBS yari yanditse kuri Twitter avuga ko iriya kipe yangiwe gusohoka itishyuye umwenda irimo.

BWIZA yifuje kumenya niba koko hari amafaranga FERWABA yaba yarishyuriye ‘The Silverbacks’ mu rwego rwo kuyifasha kwigobotora ririya deni, gusa Mugwiza DĂ©sirĂ© uyiyobora ayibwira ko ahuze cyane.

Avugana n’umunyamakuru wacu yagize ati: “Ndi busy, ibyo ushaka uzabimbaze nyuma y’iyi competition [ya Afrobasket]”.

Ni mu gihe hari amakuru avuga ko ejo ku wa Kane FERWABA yaba yarashatse kwishyurira iriya kipe amadeni yarimo, gusa bikarangira abayigize babyanze.

Bivugwa ko FUBA yabwiye ubuyobozi bwa Hoteli kwihangana kuko ikibazo cy’ideni yarimo cyarimo gishakirwa umuti.

Ngo FERWABA yasabye ubuyobozi bw’iriya Hoteli gukomeza gucumbikira iriya kipe, ariko itanga garanti y’uko ari yo igomba kwishyura ideni ry’ibyo yakoresheje, ari yo mpamvu ubuyobozi bwa Hoteli bwatangaje ko Federasiyo y’u Rwanda ari yo yishyuye ririya deni.

Cyakora cyo hari andi makuru avuga ko mu ideni ry’abarirwa muri miliyoni 360 z’amashiringi ikipe ya Uganda yarimo, yishyuyeho miliyoni 180 yahawe na Gen Muhoozi andi yishyurwa na FERWABA nk’uko igihugu cyakiriye iyi mikino kibisabwa.

Iri tegeko riravuga ko iyo igihugu cyakiriye imikino, cyishyura 50% by’igiciro cy’icumbi rya hoteli ku makipe yitabiriye, yo akiyishyurira asigaye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *