Indege ya mbere izazana mu Rwanda abimukira bazaturuka mu Bwongereza, igomba gutangira urugendo rwayo mu cyumweru gitaha nk’uko byemejwe n’Urukiko Rukuru rw’i Londres mu Bwongereza.
Ni nyuma y’uko hari abatarishimiye amasezerano yerekeye bariya bimukira yasinywe hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza bari batanze ikirego bitambika ko bakoherezwa mu Rwanda.
Aba barimo imiryango y’abagiraneza n’indi itandukanye bari bajyanye mu nkiko Guverinoma y’u Bwongereza bavuga ko bariya bimukira nibazanwa mu Rwanda bazaba badatekanye, bijyanye no kuba u Rwanda rukennye.
Urukiko rwateye utwatsi ibikubiye mu kirego cyabo rwanzura ko ku wa Kane w’icyumweru gitaha indege ya mbere itwaye abimukira igomba guhaguruka mu Bwongereza iza i Kigali.
Umucamanza Jonathan Swift yavuze ko kohereza bariya bimukira mu Rwanda bifite “inyungu rusange z’umunyamabanga wa Leta (Priti Patel) zo kubasha gushyira mu bikorwa ibyemezo by’abinjira n’abasohoka.”
Urukiko cyakora cyo rwemereye imiryango iharanira uburenganzira bw’abimukira kujuririra kiriya cyemezo cyarwo.


