Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko ikirego cya Idrissa Ouedraogo arega umugore we Ishimwe Vestine gifite ishingiro, rutegeka ko umwana babyaranye apimwa ibizamini bya DNA ndetse Idrissa akajya ahabwa amafoto menshi y’umwana.
Uyu mwanzuro watangajwe ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, ubwo hasomwaga urubanza Idrissa yari yararezemo Vestine, asaba ko hakorwa ibizamini by’uturemangingo ndangasano kugira ngo hamenyekane isano afitanye n’umwana, ndetse agahabwa n’uburenganzira bwo kumubona.
Mu isomwa ry’urubanza, umucamanza yavuze ko Ishimwe Vestine yemeye ibyifuzo bya Idrissa, birimo kumwoherereza amafoto y’umwana no gukorwa kwa DNA, mu rwego rwo kurengera inyungu z’umwana.
Urukiko rwanzuye ko ibizamini bya DNA by’umwana, witwa Ishimwe Nollah, bizafatirwa muri Canada aho ari, bikoherezwa mu Rwanda kugira ngo bihuzwe n’ibya Idrissa.
Byagaragajwe ko ibisubizo bizoherezwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI) kugira ngo bisuzumwe.
Urukiko rwashingiye ku ngingo ya 48 y’itegeko rigenga abantu n’umuryango, ndetse n’ubwumvikane bw’impande zombi, rwemeza ko ibyo Idrissa yasabaga bifite ishingiro. Rwanategetse ko ahabwa amafoto menshi y’umwana kurusha ayo yahabwaga mbere.
Uyu mwanzuro uje nyuma y’uko Idrissa yari yitabaje ubutabera asaba ko uburenganzira bwe ku mwana babyaranye bwubahirizwa, hakurikijwe ibyo yari yasabye mu rubanza.



