Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko bari mu rukundo ariko bagakomeza kubihakana, Hamisa Mobetto n’umukinnyi wa Yanga SC, Azizi Ki basa n’abafashe icyemezo cyo gushyira ahagaragara umubano wabo.
Ibi bikomeje gukekwa nyuma y’uko Hamisa Mobetto yagaragaye aha Azizi Ki impano y’inkweto z’imikino, ndetse akanasangiza abamukurikira amafoto n’amashusho ari kumwe na we mu bihe byiza.
Aya mafoto yayaherekesheje amagambo yuje amarangamutima ati: “Ni umuvugo nshaka kwandika.”
Nubwo bombi batigeze batangaza ku mugaragaro ko bakundana, abakunzi babo bakomeje kwemeza ko urukundo rwabo rwamaze gufata indi ntera.
Ku mbuga nkoranyambaga, benshi babifuriza ishya n’ihirwe mu gihe abandi bagitegereje niba bazagira icyo batangaza ku mugaragaro ku byerekeye uyu mubano ukomeje kuvugwa cyane hagati yabo.



