Urukundo rwa Tyga na Avril Lavigne rwabaye nk’umuriro w,amashara

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi Tyga uherutse gutandukana n,umuhanzikazi Avril Lavigne urukundo rwabo rwagereranyijwe n,umuriro w,amashara waka ugahita uzima.

Aba bombi byatangajwe ko batandukanye nyuma yo kumara amezi hafi ane bakundana.Ni nyuma y,uko nanone Lavigne yari amaze igihe yaratandukanye na Mod Sun bagiye bashwana bakajya biyunga bya hato na hato.

Tyga na Lavigne urukundo rwabo rwagiye rurangwa no kugaragara bishimanye aho bagiye bafotorwa kenshi basomana mu ruhame.Uyu muraperi akaba yasigiye Lavigne umukufi ufite agaciro ka miliyoni 80 z,amadorali.

Lavigne na Tyga baherukaga gushimangira iby,urukundo rwabo nyuma yo kugaragara basohokanye inshuro nyinshi muri Paris Fashion Week.

Aba bombi banitabiriye ibirori bya Leonardo DiCaprio muri resitora ya Kà¹kà¹, kandi bafotorwa basomana hanze y’ibirori bya Mugler X Hunter Schafer ku ya 6 Werurwe uyu mwaka. Nubwo hari amakuru yavuze ko icyo gihe umubano wari mushya cyane kandi ko byari ibisanzwe.”

Kugeza ubu umwe yaciye mu nzira ze n,undi bigenda uko ariko nta makuru afatika yatangajwe y,icyabatandukanije ariko igikomeje kugarukwaho n,ukutumvikana no gucana inyuma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *