Urunturuntu hagati ya Chameleone na Eddy Kenzo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Jose Chameleone ntarimo kuvuga rumwe na Eddy Kenzo bapfa ko atitabira inama y’ihuriro ry’abahanzi bo muri Uganda bigafatwa nk’aho aba ari agasuzuguro no kutiyumvamo bagenzi be.

Ni ihuriro rya UNMF ribarizwamo abahanzi hafi ya bose bo muri Uganda aho ryatoye umuhanzi Eddy Kenzo nk’ukwiye kurihagararira mu buryo bwo kurengera inyungu zabo.

Gusa ngo n’ubwo iri huriro “Uganda National Musician Federation”( UNMF) ryashyizweho, hari abahanzi bamwe batajya baboneka mu bikorwa byaryo nko mu nama , muri abo utungwa agatoki akaba ari umuhanzi Dr Jose Chameleone.

Ku ruhande rwa Chameleone avuga ko gahunda y’ihuriro ari nziza ndetse n’umushinga waryo ukarushaho kunozwa, ariko nanone ngo bikaba bitabuza umuntu ku giti cye gukurikirana ibikorwa bye ari nacyo apfa na Eddy Kenzo.

Yagize ati”Ndatekereza ko igitekerezo cy’iri huriro ari cyiza gusa natwe hari ibyo tugomba kuryungukiramo.Buri wese agomba guharanira uburenganzira ku bihangano byo mu by’ubwenge bitagombereye ihuriro.”

Chameleone avuzwe ko atavuga rumwe na Kenzo, nyuma ya Bobi Wine usanzwe ashinja komite y’iri huriro gukorera mu kwaha kwa Leta ya Uganda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *