Abagabo babiri bari bicaye hafi y’ ingo zabo baganira bisanzwe, ni uko umwe abwira mugezi we ati:” Mfite umwana w’ ikigoryi nibaza ko nta wundi umeze nkawe nari nabona”
Mugenzi we nawe , amusubiza ati:”Reka reka kandi winumire , uwo wawe ntiyaruta uwanjye ubugoryi reka nze mu mwanya muto mbikwereke”.
Aba ahamagaye umuhungu we witwa Kamanzi amubwira ati:” Sha jya aho kuri boutique unzanire umugati, Kamanzi aregenda , uwo mugabo abwira mugenzi we ntureba aragiye nta mafaranga yo kwishyura ambajije nta n’ ubwo yibutse kumbaza ubwoko bw’ umugati mutumye”.
Mugenzi we nawe ati:” Reka nanjye nkwereka uko uwanjye ahagaze , aba ahamagaye umuhungu we witwa Janvier ati: :Niko sha genda mu rugo undebere ko mpari ni uko Janvier anyarukira mu rugo, nyuma y’ iminota igera ku 10 aragarutse abwira se ati: “Papa! Mama ambwiye ko udahari”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


