Urwenya: Ubwire umugabo wawe andekere umugore!

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cya kare umugore yumva umuntu akomanga ku rugi, afunguye asanga ni umugabo atazi aramubaza ati “uri umugore?”, umugore ubwoba buramwica asubiza arugi huti huti.

Ku mugoroba amaze kwanura ibintu byose ageze mu nzu, yumva umuntu ukomanga ku rugi, akinguye asanga ni wa mugabo, aramubaza ati ”Uri umugore nk’abandi?” Undi arongera ahita akinga vuba vuba.

Hashize iminsi bigenda bityo, umugabo w’uyu mugore yari yarazindutse aragaruka.

Umugore we amutekerereza ibyamubayeho, umugabo aramubwira ati ”Nagaruka agakomanga uzamukingurire umubwire uti ndi umugore nyine.

Ijoro riguye bagiye kumva bumva umuntu arakomanze umugabo abwira umugore ati ”Genda ukingure, najye ndaza ngukurikiye, mwereke uko intama zambarwa” umugore akinguye wa mugabo aramubwira ati ”Uri umugore?”

umugore ati “Ariko wowe igihe wambarije,… ndi umugore nyine!” undi ati “Niba uri umugore rero ubwire umugabo wawe andekere umugore!”

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *