HMsNQBfWAAA9UvQ

USA: Ambasade y’u Rwanda yifatanyije n’inshuti mu kwizihiza Kwibohora 32

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yavuze ko ukwibohora k’u Rwanda kwagezweho binyuze mu bwitange bukomeye buyobowe n’icyerekezo cyo kubaka sosiyete nziza kurushaho, ashimangira ko Igihugu kizakomeza kubakira kuri uwo murage mu rugendo rw’iterambere.

Ubu butumwa yabutanze ku wa Kabiri mu birori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32 n’imyaka 250 y’ubwigenge bwa Amerika byateguwe na Ambasade y’u Rwanda.

Byitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo, abayobozi mu nzego za Guverinoma ya Amerika, abashakashatsi, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda.

Ibi birori byabaye umwanya mwiza wo kuzirikana amateka y’urugendo rwo kubohora u Rwanda, rwaranzwe n’ubutwari, ubumwe n’icyerekezo cy’iterambere rirambye.

Abitabiriye bagaragaje ko Kwibohora atari amateka gusa, ahubwo ari isoko y’icyizere n’imbaraga zo gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n’iterambere.

Bashimangiye kandi ko ubufatanye bwiza hagati y’ibihugu byombi, bushingiye ku mahame y’ubwubahane n’inyungu rusange.

Soma Izindi Nkuru

m_irene17-ba00e

M Irene yarongoye

August 15, 2026