USA: Umukobwa w’imyaka 19 aravuga ko atwite kandi yitegura kubyara akana Yesu

Sangiza iyi nkuru

Umubyeyi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye umukobwa we ukiri muto kwegera abaganga bakamufasha nyuma yo kwemeza ko atwite kandi agiye kubyara akana Yesu nyamara ngo adatwite na gato.

[ad id=”44145″]

Uyu mukobwa w’imyaka 19 witwa Haley yasanze umuganga witwa Phil Show, aho yemereje ko nubwo bamupimye bagasanga adatwite, we agiye kubyara vuba.

Haley yipimishije inda inshuro nyinshi kuva yabwira nyina ko atwite, ariko uko bamupimye buri gihe bagasanga mu by’ukuri nta nda afite.

Uyu mubyeyi witwa Kristi yabwiye Dr. Phil ko yizera ko umukobwa we afite ikindi kibazo kandi akaba ari umubeshyi ukabije. Uyu mukobwa yiyongereye ibiro bigera kuri 20 mu minsi ishize, ariko nyina agashimangira ko abiterwa no kurya cyane.

[ad id=”44145″]

Haley ariko we avuga ko yamenye ko atwite Yesu nyuma yo kumva umwana atera imigeri mu nda ye ijoro rimwe. Yavuze ko ashobora kumva umutwe w’umwana hafi y’umukondo.

eii5wlm

Uyu mwana w’umukobwa ariko nubusanzwe ngo asanzwe ari umubeshyi kabuhariwe kuko yigeze gutangaza ko umuraperi w’icyamamare, Eminem, ari se umubyara, ndetse abeshya ko ari mu marushanwa ya American Idol ntayo yigezemo, ndetse anabeshya ko yahaye impyiko musaza we badahuje ababyeyi bose kandi byahe byo kajya!

Iyumvire hano nawe

YouTube player

 
 
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *