USA: Umusaza w’imyaka 87 aravugwaho kubyara abana 1300 hirya no hino

Sangiza iyi nkuru

Umusaza w’imyaka 87 yaje kwemezwa ko yabyaye abana bagera ku 1300 mu gasozi nyuma y’iperereza ryakozwe n’ukora iperereza wigenga (Private Detective) wahawe akazi n’umuryango wo muri Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agashyira uku kuri kwatunguye abatari bacye ahagaragara.
Iperereza ryakozwe ngo ryegeranyije samples za DNA zibarirwa mu bihumbi n’ubuhamya butandukanye mu gihe cy’imyaka 15 riza gusanga uwo mugabo ari se w’abana basaga 1000 mu karere.
Uwo mugabo mu kwiregura yagize ati: “Kwikingira ntibyari bizwi cyane icyo gihe. Nta kintu gikwiye kuntera isoni.muri za 60yari iminsi myiza yak era kandi niganye Johnny Cash neza witwaraga neza mu by’ukuri ku bagore.” Johnny Cash akaba ari umuhanzi w’Umunyamerika, akaba umukinnyi wa filimi ndetse n’umwanditsi ufatwa nk’umwe mu bahanzi babaye beza mu kinyejana cya 20.
[ad id=”44145″]
Yakomeje agira ati: Bamwe (abagore) banatekerezaga ko ndi Johnny Cash mu by’ukuri, aha akaba yarasekaga abyibuka mbere yo gukomeza agira ati: “Sinzi niba koko barabyizeraga cyangwa barageragezaga kubyiyumvisha, ariko se nari nde wari kuvuga oya ku wabaga ashaka imibonano byihuse?”
Uyu muntu wakoze iri perereza witwa Sid Roy ngo ntiyiyumvishaga ko umushakashatsi bwe bushobora kuzamara imyaka 15 yose ngo ukuri kumenyekane.
Yavuze ko yabutangiye mu 2001 ubwo abagabo babiri batandukanye batanaziranye buri umwe yamusabaga kumushakira se, ariko ngo nyuma yaje gutungurwa no gusanga abo bagabo bombi bahuje se. Aho ngo niho amayobera yatangiriye gusobanuka nawe ahita yiha inshingano zo gukomeza ubushakashatsi buri uko yabonaga akanya aho yagendaga ashaka ubuhamya butandukanye, ariko nyuma ngo gupima DNA biza koroha bimufasha kwegeranya andi makuru menshi muri iyo myaka yose.
[ad id=”44145″]
Uyu wakoze ubushakashatsi avuga ko aba bana b’uyu mugabo nta gahunda bafite yo kumukurikirana mu nkiko nk’uko Crazynews dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Yavuze ko abantu benshi bazi ukuri batifuza ko aya makuru yajya ahagaragara kandi batanze ubuhamya mu yandi mazina. Akomeza avuga ko uku kuri kugiye ahagaragara gushobora gusenya imiryango Magana cyangwa irenga kandi atari cyo ubushakashatsi bwari bugamije.
“Icyo nzi nuko abantu benshi bishimiye kumenya ukuri kandi nta burakari bafitiye uwo musaza, ndakeka byari ibintu bisanzwe muri iyo myaka”.
[ad id=”44145″]
Nubwo ibizamini bya DNA n’ubuhamya byagaragaje ko abana basaga 1300 babyawe n’umuntu umwe wakoraga mu iposita ariko uri mu zabukuru, Sid Roy ngo yizera ko hashobora kuba hari n’abandi bana benshi uyu musaza yabyaye muri ubwo buryo ariko ngo imyaka 15 yamaze muri ubwo bushakashatsi irahagije nubwo ubushakashatsi bwe bugaragaza ko hashobora kuba hari abandi bana benshi nk’uko yabitangarije abanyamakuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *