Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zagaragaje ko zihangayikishijwe n’ibisasu byatewe mu karere ka Musanze no muri duce twa Biruma na Kabaya muri teritwari ya Rutshuru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuri uyu wa 10 Kamena 2022.
Ibiro by’umunyamabanga wungirije ushinzwe umugabane wa Afurika, mu butumwa byashyize hanze kuri uyu wa 11 Kamena 2022, byagize biti: “Duhangayikishijwe n’amakuru y’ibitero byambukiranya imipaka hagati ya RDC n’u Rwanda, byatumye abantu bapfa. Duhanze amaso ubuyobozi bufite inshingano kandi bwubaka bwa Presidence RDC na Village Urugwiro.”
Ibisasu byaguye mu murenge wa Kinigi w’akarere ka Musanze ni bibiri nk’uko igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyabisobanuye. Cyemeje ko byahaguye mu masaa tanu y’igitondo biturutse muri RDC, birashwe n’ingabo z’iki gihugu kiri mu burengerazuba zifatanyijwe n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR.
Igisirikare cya RDC kizwi nka FARDC na cyo cyasohoye itangazo gishinja ingabo z’u Rwanda gutera ibisasu bibarirwa mu 10 muri utu duce two muri Rutshuru guhera saa kumi n’iminota 15.
Ibi bihugu ntibibanye neza muri iki gihe kubera ko buri kimwe gishinja ikindi gugungabanya umutekano wacyo. Leta y’u Rwanda ishinja FARDC gufasha FDLR, iya RDC igashinja RDF gufasha M23.

6 Responses
USA yagaragaje ko ihangayikishijwe n’ibisasu byarashwe i Musanze na Rutshuru
Nihangayikishwe n’ibyo irimo muri Ukraine na Taiwan, aho ifite abashobora kumvana na yo imitsi,ibyacu nibe ibyihoreye. Muri 1994 yari he? Ubu ni bwo yibutse ko abantu bakeneye ubufasha? Cg imaze kubona ko RDF izayitobera!

Ese nimba Congo ushaka umutekano urambye waretse gutandukanya abanya gihugu nimba yunvako buri wese uvuga ikinyarwanda ubarizwa kubutaka bwa Congo Ari umunyarwanda byaba Ari ikibazo kuko tugiye mumateka twasanga ibyo bitse byari urwanda Kandi kuba abantu bisanze kurubwo butaka ntabwo bivuzeko arabanyarwanda ahubwo nibamenye ibibazo byabanya gihugu bareke kwitwaza abaturanyi kuko urwanda ntabwo arirwo ruzamenya ibibazo byabo ngo bibazwe umusaza watsu afite byinshi tumubaza nkabana biwe ntazakemura ikibazo cya Congo wabene ararengana

Francis! Waba ari wowe wenyine utazi aho Amerika yari iri muri 1994! Muri 1994, America yiyemeje gufasha APR gufata igihugu cy’Urwanda itanga ubufasha bwose bushoboka. Ubu nabwo irimo iyobya uburari ariko yarangije guhitamo aho ibogamiye. Amateka yisubiramo!