Ushinja Kabuga yahaswe ibibazo ku gace ka Gatsata mu rubanza rwabayemo kujya mu muhezo kabiri

Sangiza iyi nkuru

U?rubanza rwa FĂ©licien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside rwakomeje kuri uyu wa gatatu i La Haye mu Buholandi mu rugereko rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, rukomeza we adahari ariko agace ka Gatsata kagarukwaho cyane.

BBC yakurikiranye i?buranisha ivuga ko mu gitondo habayeho kubaza ibibazo (cross-examination) umutangabuhamya ushinja Kabuga.

Umunyamategeko Françoise Matte, umwe mu bunganira Kabuga, ni we wabajije ibibazo uwo mutangabuhamya, ariko ahita asaba ko iki cyiciro cy’iburanisha gishyirwa mu muhezo mu kwirinda ko umwirondoro w’uwo mutangabuhamya w’umugore wahava ushyirwa ku karubanda.

Icyo cyifuzo cye cyemewe n’umucamanza Iain Bonomy uyoboye inteko y’abacamanza.

BBC iti ” U?mutangabuhamya ushinja Kabuga yabajijwe ku gace ka Gatsata avuga ko umuryango we wari utuyemo, abazwa kuvuga uko kari kameze, niba yavuga ko kari gatuwe n’Abatutsi benshi kurusha utundi two muri Kigali, avuga ko kari hafi cyane y’umujyi kandi ko kari kazwi cyane, ariko ko atavuga ko ari ko kari gatuwe n’Abatutsi benshi kurusha utundi.”

U?munyamategeko Françoise Matte yongeye gusaba ko iburanisha rishyirwa mu muhezo, kuko yiteguraga kubaza uwo mutangabuhamya ibibazo birimo n’umwirondoro wa se, byashoboraga gutuma uwo mutangabuhamya amenyekana.

I?buranisha ryongeye kuva mu muhezo ubwo umucamanza uyoboye iburanisha yavugaga ko urubanza rukomeza saa saba (13:00) ku isaha yaho ari na yo yo mu Rwanda, humvwa ubundi buhamya bushinja Kabuga.

U?rubanza rwa Kabuga rwatangiye kuburanishwa ku itariki ya 29 y’ukwezi gushize kwa cyenda.

U?yu mugabo w’imyaka 86, wahoze ari umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda, yafatiwe i Asnières-sur-Seine, hafi y’i Paris mu Bufaransa, ku itariki ya 16 y’ukwezi kwa gatanu mu 2020.

Hari nyuma y’imyaka irenga 20 yari ishize ashakishwa n’ubucamanza mpuzamahanga.

K?abuga aregwa ibyaha bya jenoside, we akaba yarabihakanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *