Ibi byatangajwe na Lt Uwayezu Intije Deogratias, wahoze mu mutwe wa FDLR ariko akaba yari aherutse kwitandukanya na FDLR akajya mu mutwe wa CNRD nawo uherutse gushingwa n’abitandukanyije na FDLR, akaba yari ahagarariye uyu mutwe mu mujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubwo itsinda ry’abanyamakuru ryasuraga Ikigo cya Mutobo, cyakirirwamo abahoze mu mutwe wa FDLR bashyize intwaro hasi bagahitamo gutaha mu gihugu cyabo giherereye mu Karere ka Musanze, ryabashije kugirana ikiganiro na bamwe mu bahoze mu mutwe wa FDLR bababaza uko bamerewe nyuma yo gutaha mu gihugu cyabo ndetse n’icyo batekereza ku masomo bahabwa mbere yo gusubira mu buzima busanzwe, bagira byinshi batangaza kuri aya masomo n’icyo yabunguye, ndetse uyu Lt Uwayezu abajijwe niba asabwe gusubira mu gisirikare, dore ko akiri muto, yabyemera, asubiza ko nta cyamubuza kuko imbaraga akizifite.
Lt Uwayezu Deogratias wari umaze imyaka 22 mu mashyamba ya Congo, yadutangarije ko yinjiye mu gisirikare mu 1987, aho avuga ko urugamba rwose kuva mu 1990 FPR Inkotanyi itangiza intambara yarurwanye kugeza ubwo izari ingabo z’u Rwanda(EX-FAR) zatsindwaga nawe agahunga mu 1994, ariko ageze no hanze akomeza igisirikare kugeza ubwo yafataga icyemezo cyo gutaha akaba yarageze mu Rwanda kuwa 08 Nzeri 2015.
Twamubajije impamvu yafashe icyemezo cyo kwitandukanya n’umutwe wa CNRD hadaciye kabiri ushinzwe, asubiza muri aya magambo: “Nkanjye, by’umwihariko. Njyewe njya gufata icyemezo cyo gutaha mu gihugu cyanjye cy’amavukiro, ni intego nari narihaye ko uyu mwaka wa 2015 utagomba gushira nkiri mu buhungiro. Ubwo rero ngeze I Goma, bamaze kuhampa umwanya ko ngomba kubahagararira aho ngaho, byampaye courage yo gutuma mbasha kubona umwanya uhagije wo kwitegura n’ukuntu nagaruka mu gihugu cyanjye.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje avuga ko yagiye muri uyu mutwe wa CNRD ariko intego ye yari igeze yo kugirango atahe mu gihugu cye nyuma yo kureba ingufu za politiki n’iz’igisirikare bari bafite, akabona ibyo bari bariyemeje kubigeraho bigoranye, ahitamo kubireka afata icyemezo cyo gutaha.
Abajijwe icyo bamaze kungukira mu Kigo cya Mutobo kuva bahagera, Lt Uwayezu yavuze ko muri rusange bamaze kuhungukira byinshi birimo kwerekwa aho igihugu kigeze, gahunda zahindutse, uburyo igihugu cyari cyiyobowe bwahindutse hakaza uburyo bugamije iterambere cyane cyane mu mibereho myiza y’abaturage n’ibindi byinshi ngo bibagirira akamaro.
Yagize ati: “ Muri macye mbese utanyuze hano ngo babanze baguhugure byakubera ikibazo kongera kwibona mu Muryango Nyarwanda mbese ”
Hari bamwe mu bahoze mu mutwe wa FDLR bemera kurambika intwaro hasi ndetse bagasubizwa mu gisirikare cyangwa bagashyirwa mu yindi imirimo ifitanye isano no kurinda umutekano barimo na Gen. Major Rwarakabije wahoze ari n’umuyobozi wa FDLR ariko agataha ndetse agahabwa kuyobora Urwego rw’Igihugu rw’Amagereza. Twabajije Lt Uwayezu niba asabwe gukomezanya n’igisirikare cy’u Rwanda yabyemera.
Mu gusubiza iki kibazo yagize ati: “ Hariya aho narindi, narwanaga mparanira ngo ndwanire igihugu niba rero mpavuye, nkaba ngarutse mu gihugu cyanjye, naho ni ukuvunga ngo, izo mbaraga nakoreshaga mu ishyamba ziracyahari kugirango nzikoreshe noneho ndwanira igihugu namaze kugeramo kugirango kigire umutekano, haba ku mbibi zacyo, haba umutekano imbere, ubwo ni ukuvuga ngo ibyo igihugu byose cyansaba niteguye kuba nabikora, ni ibyo umbaza byo kuba nasubira mu gisirikare babinsabye ntabwo nabyanga “.

Ku kijyanye n’uko yiteguye gusubira mu muryango nyarwanda n’uko yumva ubumwe n’ubwiyunge, yasubije ko yavuye mu Banyarwanda kandi agomba kuza abisangamo, aho avuga ko nta kibazo yumva azabigiramo, naho ku kijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge avuga ko byateye imbere ubu Abanyarwanda ari bamwe hirengagijwe aho akomoka n’icyo ari cyo.
Abajijwe ubutumwa yaha bagenzi be basigaye mu ishyamba, yavuze ko abashishikariza kureba kure bakagera ikirenge mu cy’abababanjirije barimo na Rwarakabije ndetse n’abandi bagataha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu cyabo kuko barimo kudindira mu bijyanye n’imibereho myiza n’ahazaza habo kuko ngo iyo umuntu agarutse asanga yaratakaye cyane ku buryo bibabaje.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



