Kuva ku wa Kabiri tariki ya 2 Nzeri 2025, ubuzima mu mujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bwahagaze kubera imyigaragambyo yo kuhirukana GĂ©nĂ©ral de Brigade Olivier Gasita.
Imyigaragambyo isaba ko uyu musirikare ava muri uriya mujyi yabanje gukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo barwana ku ruhande rwa Leta ya RDC, mbere yo kwiyungwaho n’abaturage.
GĂ©nĂ©ral de Brigade Olivier Gasita wo mu bwoko bw’Abanyamulenge, mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo yageze mu mujyi wa Uvira aho yagombaga gutangira inshingano nk’ukuriye ubutasi mu karere ka 33 ka gisirikare k’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.
Mbere y’uko kuri uyu wa Gatatu abaturage batangira imyigaragambyo igamije kumwirukana, bari babanje kuyihamagarwamo na Sosiyete Sivile yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Gasita ashinjwa kuba ari “umwe muri ba Jenerali bataye uduce tw’ingenzi muri Kivu y’Amajyepfo bakadusiga mu maboko y’inyeshyamba za M23”.
Imyigaragambyo muri Uvira kuri ubu iri kubera mu duce tw’ingenzi tugize uriya mujyi ari two Kavimvira, Mulongwe na Kalundu, aho muri utu duce twose nta kinyabiziga na kimwe kiri gutambuka.
Amakuru agera kuri BWIZA kandi avuga ko mu bice bitandukanye by’uriya mujyi amaduka yose, amasoko, za butike na farumasi byafunze, ndetse n’abanyeshuri bakaba batigeze bajya ku masomo amaze iminsi itatu atangiye.


