Uwabeshyaga ko ari umupolisi, umusirikare n’umukozi wa RIB, yafashwe

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi, ku wa 4 Mutarama 2021 yataye muri yombi umugabo w’imyaka 47 y’amavuko witwa Mukeshimana Mathew, nyuma yo kumenyeshwa ko yambura abaturage ababeshya ko ari umupolisi, umusirikare n’umukozi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).

Mukeshimana yafatiwe mu Mudugudu wa Ruganda, Akagari ka Kadashya, Uurenge wa Kamembe, biturutse ku makuru y’umuturage yari yaratse amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 (200,000 rwf) ngo azamuhe impushya zo gutwara ibinyabiziga zirimo urw’agateganyo n’urwa burundu, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Karekezi yabitangaje.

CIP Karekezi muri aya makuru dukesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda, yagize ati: “Mukeshimana yashutse umuturage ko akora mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, amwizeza ko namuha amafaranga ibihumbi 200 azamuha uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga ndetse n’uruhushya rw’agateganyo. Umuturage yabanje kumuha ibihumbi 3, aca inyuma abibwira abapolisi, Mukeshimana afatwa aje gufata ayasigaye.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko abaturage bo mu gasanteri ka Kadashya aho Mukeshimana asanzwe atuye bavuga ko yari yarabarembeje abambura amafaranga abizeza kuzabaha serivisi kuko hari abo yabwiraga ko ari umukozi wo muri RIB abandi ababwira ko ari umusirikare hakaba n’abo abwira ko ari umupolisi.

Mukeshimana akimara gufatwa, yahise ashyikirizwa RIB, ishami rikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe kugira ngo hakorwe iperereza.

CIP Karekezi yavuze ko nta muturage ukwiye kuba akibeshywa n’ubonetse wese amubwira ko akora mu nzego z’umutekano agamije kumwambura, kuko serivisi zose zigira uko zitangwa ndetse bikagira aho byandikwa ko serivisi yishyuwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *