Uwadusaba kwitandukanya dushingiye ku moko twakamusubije ko turi “Abanyarwanda”

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutabera bw’u Rwanda, Johnston Busingye avuga ko nta kintu na kimwe kigomba kugaragaza itandukaniro mu banyarwanda, ahubwo agaragaza ko n’uwashaka kuzana amacakubiri nta ho yamenera.
Mu kiganiro yagiranye n’abakozi batandukanye bo muri Minisiteri y’ubutabera kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2017, ubwo basobanurirwaga amateka y’igicumbi cy’Intwari z’i Nyange, Minisitiri yavuze ko Abanyarwanda bose bagomba kugenza nk’abana b’i Nyange bagaragaje ubutwari budasanzwe bakanga kwivangura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri ibi biganiro, Minisitiri Busingye yagize ati” Uwadusaba kwitandukanya dushingiye ku moko twakamusubijeko turi “Abanyarwanda” nk’abana b’i Nyange.”
Yakomeje avuga ko abana b’i Nyange bagaragaje ko buri wese ari umurinzi w’ubuzima bwa mugenzi we, banga kwitandukanya batayayobewe ingaruka biri bubagireho.
Ku bw’ibyo yagize ati”ubutwari ni ugufasha abandi utagamije inyungu zawe bwite, ahubwo ugamije kubitangira wirengagije icyakubaho icyo aricyo cyose.”
Yunzemo avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari wo mutungo w’ibanze bafite bityo ko badakwiye guterwa ipfunwe no kwitwa Abanyarwanda.
Ibi biganiro byakozwe mu rwego rwo kwibuka no kuzirikana ubutwari aba bana b’i Nyange bagize ubwo baterwaga n’abacengezi mu 1997 nyuma ya genocide yakorewe Abatutsi.
c4txi04weaadue3
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi biganiro kandi bibaye nyuma gato y’uko mu Rwanda hizihijwe umunsi mukuru w’Intwari usanzwe wizihizwa buri mwaka mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare, aho Abanyarwanda aho bari hose baba bazirikana urugamba intwari zarwanye mu kubohora igihugu ndetse no kwishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwiyubaka.

Aba bayobozi kandi bunamiye aba bana b'intwari banashyira indabo ku rwibutso
Aba bayobozi kandi bunamiye aba bana b’intwari banashyira indabo ku rwibutso

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *