Uwagize uruhare mu gushoza intambara zagiye zivugwa muri ADEPR yasabye imbabazi

Sangiza iyi nkuru

“Imana ubundi ntabwo ijya irwanirirwa ariko twebwe twashyizemo intambara dushyiramo imbaraga zacu dushyiramo n’intambara z’umubiri…ariko nyuma nyine nagiye mbitekerezaho nkabireba, mu by’ukuri nkavuga ngo hari ikiza wenda cyabaye muri ibi bintu ariko ntibibujije ko hari n’amakosa yabibayemo, ” ibi ni ibyatangajwe na Jean Napoleon Mahoro, Umukiristu wa ADEPR akaba yarabaye n’umuririmbyi wemera ko yagize uruhare mu gushoza intambara mu idini mu minsi yashize ndetse akaba abisabira imbabazi.

Ibi yabitangarije mu kiganiro kirambuye yagiranye na Bwiza TV kuri uyu wa Gatandatu, itariki 27 Gashyantare, aho yabajijwe impamvu yamuteye kwinjira mu rugamba rwo guharanira ko ubuyobozi bwa ADEPR, bwari buyobowe na Pasiteri Samuel Usabwimana, buvaho.

Mahoro avuga ko yavukiye mu itorero akarikuriramo, ariko akaza kugira ikosa ryo kuba iteka yarabonaga ibibi byakozwe n’abayobozi b’itorero aho kubona ibyiza bakoze. Avuga ko uyu usa nk’umuhamagaro yari afite ariko akawutwara mu buryo butari bwo.

Uyu akomeza asobanura byinshi akagera aho yemeza ko kuri ubu yahindutse adateganya kongera kwigaragaza cyane mu binyamakuru nk’uko yabigenzaga asebya ubuyobozi bw’itorero, ndetse akaba asaba n’imbabazi abo yakomerekeje, Imana ndetse n’Abakirisitu.

Umva ikiganiro kirambuye hano

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

[08:19, 2/27/2021] Kayra:

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Uwagize uruhare mu gushoza intambara zagiye zivugwa muri ADEPR yasabye imbabazi
    Hhhhhh Jean Napoleon, ntakabeshye, aha se ari kuvugira niho umukristo asabira imbabazi? Yagiye kubo yashebeje no mu Itorero yasengeragamo bamuzi, ye gukomeza kubeshya abantu. Mujya mu itorero mutarigishijwe ngo mukurire mu burere bw’itorero, none usubiye mu binyamakuru kwishongora ku itorero ngo bongere bakugirire icyizere utaramenya n’uko basaba imbabazi. Hhhhh yewe abanyarwanda bavuze ukuri ngo “akabye icwende ntikoga niyo koze nigashyira umunuko” ibi mugenda mukora amaherezo muzabibazwa k’uburyo uzicira urubanza wenyine umenye n’inzira ugomba kunyuramo ntawe uyikweretse, ugendz uvuga ngo ibi nibyo byari binkwiriye.

  2. Uwagize uruhare mu gushoza intambara zagiye zivugwa muri ADEPR yasabye imbabazi
    Hhhhhh Jean Napoleon, ntakabeshye, aha se ari kuvugira niho umukristo asabira imbabazi? Yagiye kubo yashebeje no mu Itorero yasengeragamo bamuzi, ye gukomeza kubeshya abantu. Mujya mu itorero mutarigishijwe ngo mukurire mu burere bw’itorero, none usubiye mu binyamakuru kwishongora ku itorero ngo bongere bakugirire icyizere utaramenya n’uko basaba imbabazi. Hhhhh yewe abanyarwanda bavuze ukuri ngo “akabye icwende ntikoga niyo koze nigashyira umunuko” ibi mugenda mukora amaherezo muzabibazwa k’uburyo uzicira urubanza wenyine umenye n’inzira ugomba kunyuramo ntawe uyikweretse, ugendz uvuga ngo ibi nibyo byari binkwiriye.

  3. Uwagize uruhare mu gushoza intambara zagiye zivugwa muri ADEPR yasabye imbabazi
    Hhhhhh Jean Napoleon, ntakabeshye, aha se ari kuvugira niho umukristo asabira imbabazi? Yagiye kubo yashebeje no mu Itorero yasengeragamo bamuzi, ye gukomeza kubeshya abantu. Mujya mu itorero mutarigishijwe ngo mukurire mu burere bw’itorero, none usubiye mu binyamakuru kwishongora ku itorero ngo bongere bakugirire icyizere utaramenya n’uko basaba imbabazi. Hhhhh yewe abanyarwanda bavuze ukuri ngo “akabye icwende ntikoga niyo koze nigashyira umunuko” ibi mugenda mukora amaherezo muzabibazwa k’uburyo uzicira urubanza wenyine umenye n’inzira ugomba kunyuramo ntawe uyikweretse, ugendz uvuga ngo ibi nibyo byari binkwiriye.

  4. Uwagize uruhare mu gushoza intambara zagiye zivugwa muri ADEPR yasabye imbabazi
    Hhhhhh Jean Napoleon, ntakabeshye, aha se ari kuvugira niho umukristo asabira imbabazi? Yagiye kubo yashebeje no mu Itorero yasengeragamo bamuzi, ye gukomeza kubeshya abantu. Mujya mu itorero mutarigishijwe ngo mukurire mu burere bw’itorero, none usubiye mu binyamakuru kwishongora ku itorero ngo bongere bakugirire icyizere utaramenya n’uko basaba imbabazi. Hhhhh yewe abanyarwanda bavuze ukuri ngo “akabye icwende ntikoga niyo koze nigashyira umunuko” ibi mugenda mukora amaherezo muzabibazwa k’uburyo uzicira urubanza wenyine umenye n’inzira ugomba kunyuramo ntawe uyikweretse, ugendz uvuga ngo ibi nibyo byari binkwiriye.

  5. Uwagize uruhare mu gushoza intambara zagiye zivugwa muri ADEPR yasabye imbabazi
    Umwami akorera azamuhemba. Nta soni agatinyuka akigamba ko ari we wateje ziriya ntambara zose!!!!????? Ariko narumiwe koko. Ubu se icyo yabashije kungura itorero ni iki koko? Uwo mugabo ni intumwa ya Satani pe

  6. Uwagize uruhare mu gushoza intambara zagiye zivugwa muri ADEPR yasabye imbabazi
    Umwami akorera azamuhemba. Nta soni agatinyuka akigamba ko ari we wateje ziriya ntambara zose!!!!????? Ariko narumiwe koko. Ubu se icyo yabashije kungura itorero ni iki koko? Uwo mugabo ni intumwa ya Satani pe

  7. Uwagize uruhare mu gushoza intambara zagiye zivugwa muri ADEPR yasabye imbabazi
    Imbabazi ni ngombwa k uzisabye. Niba yicuza abikuye ku mutima, kandi ubutazabisubira, yegere abo yahemukiye, kuba hari ibyo yacishije mu itangazamakuru, akaba ahasubiye asaba imbabazi, ni byiza. Aruko adasabye imbabazi umusaza Usabwimana ntacyo yaba akoze. Agomba gusaba imbabazi itorero ari mw iteraniro ry aho asengera, kuko intambara twahuye nazo nyuma ya Usabwimana zakomerekeje itorero uruguma rutazasibangaba. Imana imubabarire, na jye ndakubabariye. Bene data nabo bakubabarire. Itorero ry Imana ryubatswe ku rutare, n aho abazimu n abadayimoni bazikuka ntibazarishobora.

  8. Uwagize uruhare mu gushoza intambara zagiye zivugwa muri ADEPR yasabye imbabazi
    Imbabazi ni ngombwa k uzisabye. Niba yicuza abikuye ku mutima, kandi ubutazabisubira, yegere abo yahemukiye, kuba hari ibyo yacishije mu itangazamakuru, akaba ahasubiye asaba imbabazi, ni byiza. Aruko adasabye imbabazi umusaza Usabwimana ntacyo yaba akoze. Agomba gusaba imbabazi itorero ari mw iteraniro ry aho asengera, kuko intambara twahuye nazo nyuma ya Usabwimana zakomerekeje itorero uruguma rutazasibangaba. Imana imubabarire, na jye ndakubabariye. Bene data nabo bakubabarire. Itorero ry Imana ryubatswe ku rutare, n aho abazimu n abadayimoni bazikuka ntibazarishobora.

  9. Uwagize uruhare mu gushoza intambara zagiye zivugwa muri ADEPR yasabye imbabazi
    Uyu mugabo arakoze gusaba imbabazi, azakomeze agere no kubo azi neza ko yaba yarakomerekeje abo abasha kugeraho. Umwuka Wera akomeze amumurikire

    Burya abantu benshi bibwira ko abakijijwe nyamara ugasanga bahushije inzira y’ agakiza bameze nka ba abisiraheli nagiye bicwa no kugira ishyaka ritava mu bwenge.

    ” Ndabahamya yuko bafite ishyaka ry’Imana ariko ritava mu bwenge, kuko ubwo bari batazi gukiranuka kw’Imana uko ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo, bituma basuzugura gukiranuka kw’Imana, kuko Kristo ari we amategeko asohoraho kandi ni we uhesha uwizera wese gukiranuka.
    (Abaroma 10:2-4)

  10. Uwagize uruhare mu gushoza intambara zagiye zivugwa muri ADEPR yasabye imbabazi
    Uyu mugabo arakoze gusaba imbabazi, azakomeze agere no kubo azi neza ko yaba yarakomerekeje abo abasha kugeraho. Umwuka Wera akomeze amumurikire

    Burya abantu benshi bibwira ko abakijijwe nyamara ugasanga bahushije inzira y’ agakiza bameze nka ba abisiraheli nagiye bicwa no kugira ishyaka ritava mu bwenge.

    ” Ndabahamya yuko bafite ishyaka ry’Imana ariko ritava mu bwenge, kuko ubwo bari batazi gukiranuka kw’Imana uko ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo, bituma basuzugura gukiranuka kw’Imana, kuko Kristo ari we amategeko asohoraho kandi ni we uhesha uwizera wese gukiranuka.
    (Abaroma 10:2-4)

  11. Uwagize uruhare mu gushoza intambara zagiye zivugwa muri ADEPR yasabye imbabazi
    Biriya rero MAHORO namugira inama isumba izindi !uti kagire inkuru? Kuba yaravukiye muri ADEPR ntawumuhakanya ariko ntacyo bivuze ababyeyi bamijyanyeyo nibo Bari bakijijwe ,nawe rero nashake agakiza kuko Ari muri babandi UMWAMI yavuze ko yiteguye kwakira :abarushye n’abaremerewe Kandi amenye ko umuhamagaro w’umupagani Ari umwe KURIMBUKA naho ibyo yita ko Ari umuhamagaro, hahahahahahahh ni invugo y’abapagani babanyedini! Ibihe byiza

  12. Uwagize uruhare mu gushoza intambara zagiye zivugwa muri ADEPR yasabye imbabazi
    Biriya rero MAHORO namugira inama isumba izindi !uti kagire inkuru? Kuba yaravukiye muri ADEPR ntawumuhakanya ariko ntacyo bivuze ababyeyi bamijyanyeyo nibo Bari bakijijwe ,nawe rero nashake agakiza kuko Ari muri babandi UMWAMI yavuze ko yiteguye kwakira :abarushye n’abaremerewe Kandi amenye ko umuhamagaro w’umupagani Ari umwe KURIMBUKA naho ibyo yita ko Ari umuhamagaro, hahahahahahahh ni invugo y’abapagani babanyedini! Ibihe byiza

  13. Uwagize uruhare mu gushoza intambara zagiye zivugwa muri ADEPR yasabye imbabazi
    Uwo mugabo namugira inama imwe : niyakire Yesu nk’umwami n’umukiza ,naho kuvukira mu rugo rukijijwe ntago biguha agakiza kuko agakiza ni gatozi uretse ko bikomeye ngo akizwe Atari yamenya ko akeneye agakiza!? nta mukristo wishongora uretse ko nta n’umuntu nyamuntu wigamba amafuti ,nagende Yesu amuruhure naho uwo yakoreraga ntiyambura kuko ibihembo bye ni kwiba ,kwica no kirimbura, ibihe bihire

  14. Uwagize uruhare mu gushoza intambara zagiye zivugwa muri ADEPR yasabye imbabazi
    Uwo mugabo namugira inama imwe : niyakire Yesu nk’umwami n’umukiza ,naho kuvukira mu rugo rukijijwe ntago biguha agakiza kuko agakiza ni gatozi uretse ko bikomeye ngo akizwe Atari yamenya ko akeneye agakiza!? nta mukristo wishongora uretse ko nta n’umuntu nyamuntu wigamba amafuti ,nagende Yesu amuruhure naho uwo yakoreraga ntiyambura kuko ibihembo bye ni kwiba ,kwica no kirimbura, ibihe bihire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *