Myugariro Iddi Nshimiyimana wakiniye ikipe ya Etincelles FC mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports yakiniye bwa nyuma hano mu Rwanda, yeruye ku mugaragaro ko arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Uyu musore ukomoka mu karere ka Rubavu, yakiniye Rayon Sports kugeza mu 2014 ubwo yavunikiraga ivi mu myitozo y’iyi kipe yiteguraga CECAFA Kagame Cup yabereye i Kigali, birangira Rayon Sports imurekuye mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2014/15.
Rayon Sports yari yarayigezemo muri 2012 avuye muri Etincelles yatangiriyemo umupira muri 2009.
Nyuma yo gutandukana na Rayon Sports, Iddi Nshimiyimana ni bwo yatangiye kugaragara mu bikorwa bya politiki, nyuma aza kwerekeza mu Bubiligi aho kuri ubu aba.
Amakuru avuga ko Iddi Nshimiyimana yagiye mu Bubiligi ari mu bakekwagaho gufasha Diane Rwigara kubona imikono ngo yiyamamaze ku mwanya wa Perezida mu matora yo muri 2017. Icyo gihe, uyu Nshiyimimana Iddi ngo ari mu bagaragaje imikono babeshyera abantu ko bamusinyiye kandi bitarabayeho.
Muri iyi minsi Nshimiyimana akunze kunyuza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze asebya ubutegetsi buriho, ahanini avuga ko abayobozi bakuru b’igihugu bakwiye gushyikirizwa ubutabera.
Akunze kugaragaza kandi ko ashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda biganjemo abashinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibirenze ibyo akaba akunze kwitabira imyigaragambyo yamagana u Rwanda.

4 Responses
Uwahoze ari myugariro wa Rayon Sports yinjiye mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda
Ntazi ibyo akina na byo mumwihorere.igikoba kikururiye amakara. Mukanya aravuga ko asimbuye Rusesabagina. Rugamba ati:ntumpeho. Abamushuka baricecekeye. Yewe musore “usurana umujinya ukinera”.uramenye ejo utazavuga ngo warashutswe .haracyari igaruriro.ushatse wasubira mu nzira. Ubwo uzi ko aho uri ari uko wabonye igihugu cyabigufashije. Ngo abo umwami yahaye amata bagize gute!.

Nsha umukunzi ufite gahunda abaye afite icyakora byaba arakarusho
Uwahoze ari myugariro wa Rayon Sports yinjiye mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda
Nsha umukunzi ufite gahunda abaye afite icyakora byaba arakarusho