Rutahizamu Uwimana Abdoul ‘Gakara’ wahoze akina mu kipe ya Rayon Sports, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umugore utari uwe.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko Uwimana Abdul yatawe muri yombi ku wa Mbere w’iki cyumweru, akaba afungiye kuri sitasiyo y’i Nyamirambo.
Dr Murangira yagize ati: “Yafashwe asambanya umugore w’abandi w’isezerano. Yafashwe ku itariki ya mbere z’uku kwezi, afungiye kuri sitasiyo y’i Nyamirambo.”
Uwimana Abdoul yamenyekanye cyane hano mu Rwanda akina mu kipe ya Rayon Sports hagati ya 2004 na 2010, mbere yo kwerekeza mu kipe ya Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu.
Uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko, azwiho kuba ari umwe mu bakinnyi b’abahanga basatiraga izamu banyuze ku mpande shampiyona y’u Rwanda yagize mu mateka yayo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

2 Responses
Uwahoze ari rutahizamu wa Rayon Sports afunzwe azira gusambanya umugore w’abandi
Niyihangane uyu mugabo bigwira abagabo gusa yari umuhanga muri za 2000s,icyo nibaza iyi myaka 33 niyo ye cyangwa ni iy’igihugu?