Bwiza

Uwahoze mu ishyaka rya Tshisekedi yatangaje ko ashyigikiye Kabila na FRN

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatanu, 13 Ugushyingo 2026 saa 16:50
Uwahoze mu ishyaka rya Tshisekedi yatangaje ko ashyigikiye Kabila na FRN

213755

Prof. Dr. Tharcisse Loseke Nembalemba wahoze mu ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ashyigikiye Joseph Kabila n’umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), nyuma yo guhura n’uyu wahoze ari Perezida wa RDC.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2026, Loseke yavuze ko yakiriwe na Kabila ku cyicaro gikuru cya FRN, amushyikirije ubutumwa bwo kumushimira, kumushyigikira no kumwizeza ko ashyigikiye icyerekezo cye nk'umuyobozi w'uriya mutwe.

Loseke yavuze ko yagiye guhura na Kabila nk’umwe mu bashinze ihuriro rya politiki rya “Sauvons la RDC”, ashimangira ko we n’abo bahagarariye bashyigikiye FRN.

Ati: “Twari tugamije kumugezaho amashimwe yacu, kumutera inkunga, kumwizeza ko tumushyigikiye byimazeyo kandi ko twiyemeje gushyigikira icyerekezo cye nk'umuyobozi wa FRN.”

Prof. Dr. Loseke yavuze ko Kabila yabijeje ko intego za FRN zizagerwaho mu gihe cya vuba, zirimo guhagarika icyo yise igitugu n’iterabwoba, gukumira burundu gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga no kugarura ubumwe bw’Abanye-Congo.

Uyu munyapolitiki kandi yasabye abanyapolitiki bo muri RDC n’abari mu nzego za Leta guhitamo uruhande bashyigikiye, avuga ko politiki y’iki gihugu yamaze kugabanywamo ibice bibiri: abashyigikiye ubutegetsi buriho n’abashyigikiye umutwe wa FRN.

Ati: “Igihe kirageze kugira ngo buri munyapolitiki ahitemo ku mugaragaro uruhande arimo.”

Yasabye kandi abari mu nzego zitandukanye za Leta, zirimo Inteko Ishinga Amategeko, Guverinoma, igisirikare, inzego z’umutekano n’ubutabera, kwitandukanya n’ibyo yise ubutegetsi bw’igitugu, ahubwo bakifatanya n’abaturage.

Mu butumwa bwe kandi yanenze ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, abushinja gushaka guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo akomeze kububaho.

Loseke yanasabye Abanye-Congo kureka ibyo yise inkuru z’ibinyoma zikwirakwizwa na Kinshasa, zishyira ku gihugu cy’abaturanyi (U Rwanda) amakosa yose ajyanye n’ibibazo bya RDC.

Tharcisse Loseke Nembalemba ni umuganga w’inzobere mu kuvura indwara z’imitsi y’ubwonko, akaba n’umwarimu wa kaminuza n’umunyapolitiki.

Yagize uruhare muri politiki ya RDC mu mashyaka atandukanye, arimo UDPS, ECIDé na AFDC-A.

Mu 1992, yabaye Minisitiri w’Ibidukikije n’Ubukerarugendo muri Guverinoma ya Étienne Tshisekedi wa Mulumba (se wa Perezida Tshisekedi).

Nyuma yabaye Umunyamabanga Mukuru wa UDPS ushinzwe ububanyi n’amahanga, anaba Perezida w’agateganyo w’ishami ry’iri shyaka ryari riyobowe na Bruno Tshibala, mbere yo kwegura muri Nyakanga 2018.

Mu 2017–2018, yabaye Visi Minisitiri w’Imari muri Guverinoma ya Samy Badibanga.

Nyuma yaje kujya mu ihuriro rya AFDC-A, mbere yo kuba umwe mu bashinze “Sauvons la RDC”, ihuriro rya politiki riyobowe na Joseph Kabila.

Kabila yatangaje ko FRN yashinzwe ku wa 12 Ukwakira 2026 i Goma. Uyu mutwe uvuga ko ugamije guhindura imiyoborere ya RDC, mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bwo butemera uko ibikorwa byawo bya politiki n’ibya gisirikare bisobanurwa n’abawushyigikiye.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.