Uwakiniraga APR FC y’abato yisanze ari gutunganya imiziki nyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Murwanashyaka Christopher wamenyekanye nka Tell Dhem mu muziki nyarwanda, yavuze ko yabanje kuba umukinnyi wa APR FC binyuze mu ikipe y’abato yayo ‘Intare FC’ mbere y’uko ajya mu mwuga wo gutunganya indirimbo z’abahanzi nyarwanda.

Aganira na Inyarwanda, uyu musore yavuze ko mbere y’uko ajya mu mwuga wo kujya gutunganya imiziki y’abahanzi yari umukinnyi w’umupira w’amaguru muri APR FC y’abato.

Uyu musore wakinaga mu ikipe ya APR FC y’abato izwi nka ‘Intare’, avuga ko ubwo hateraga icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda, abakinnyi bose bari kumwe mu mwiherero w’ikipe bahise basubizwa mu miryango yabo biza no kumuviramo guhita ahagarika umupira.

Akomeza avuga ko ubwo yasubiraga iwabo yahise atangira kwiga gutunganya indirimbo binyuze mu masomo yigiraga kuri ‘online’ aho yaje kwisanga bimutwaye areka umupira atyo.

Nyuma y’uko Covid-19 icogoye abakinnyi basubiye mu mwiherero, Tell Dhem ntiyasubiyeyo kuko yari yaramaze kwinjira mu mwuga wo gutunganya imiziki y’abahanzi bagiye batandukanye.

Abajijwe niba yarakuze y’umva azaba utunganya imiziki, yavuze ko atari byo yari arambirijeho ko ahubwo yakundaga kugerageza ibintu byinshi bigiye bitandukanye, kuko na mbere y’uko atangira gutunganya imiziki yabanje no gukora ibijyanye na Graphic Disgn.

Tell Dhem ni umwe mu batunganya indirimbo ugezweho mu Rwanda, akaba yaragiye akorera abahanzi bagiye batandukanye barimo Bwiza na Mico The Best n’abandi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *