Uwitwa Fred Asiimwe Kanamugire, bivugwa ko yigeze gukora muri National Intelligence Security Services (NISS) mu Rwanda, biravugwa ko kuwa 26 Ugushyingo 2021, yambutse akajya muri Uganda. Amakuru avugwa kuri uyu mugabo w’imyaka 43 ni uko yigeze gufungwa kugeza mu 2014 ubwo yatabwaga muri yombi ku birego by’uko ngo yari yahaye amakuru y’ingenzi abantu bo muri RNC ya Kayumba Nyamasa binyuze kuri Jean Paul Turayishimye, ari we wayoboraga ubutasi bw’iriyo shyaka. Hari amakuru kandi ko uyu mugabo yambutse akajya muri Uganda nyuma y’aho mu 2018 yari yarekuwe bikekwa ko yikosoye ariko akajya abwira umugore we w’abana batatu ko azamusiga akigendera. Bivugwa ko nyuma yo gufungurwa nta yandi manyanga Kanamugire yigeze ajyamo. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyajyanye uyu mugabo muri Uganda naho yaba yaranyuze agenda, niba ibivugwa ari impamo. Ni mu gihe bizwi ko kujya muri iki gihugu muri iyi minsi bisa no kwigemura.


