Uwashaka guhungabanya umutekano wacu byamuhenda_Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yongeye gushimangira ko uzashaka guhungabanya umutekano n’ubusugire by’Abanyarwanda bizamuhenda ndetse bikanamusaba ikiguzi kinini, bijyanye n’ubushobozi ingabo z’u Rwanda zimaze kubaka.

Umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, ubwo yari mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako mu Bugesera aho yayoboye umuhango wo kwinjiza mu ngabo z’u Rwanda ba Ofisiye bato barenga 700 baheruka gusoza amasomo abategurira kwinjira mu ngabo.

Perezida Kagame ubwo yagezaga impanuro ku binjiye muri RDF nka ba Sous-Lieutenant, yabibukije ko ingabo z’u Rwanda zisanzwe zifite amateka yihariye arimo imikoranire yazo ya hafi n’abaturage ku buryo byatumye u Rwanda rukomeza gutera imbere, abasaba gukomereza muri uwo murongo.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere rukagera ku rwego buri wese yifuza, bisaba ko rugira igisirikare cy’umwuga kandi gifite imbaraga, ubushobozi n’imyifatire myiza.

Yavuze ko kugira ngo ubwo bushobozi bugerweho, bisaba ko buri wese yiyemeza kuzuza inshingano ze uko bikwiye, akanagira imyitwarire ikwiye.

Mu busanzwe akazi n’inshingano by’abasirikare ba RDF harimo gucungira umutekano Abanyarwanda kugira ngo bakore akazi kabo batekanye, ikaba impamvu bubakwamo ubushobozi.

Perezida Kagame yavuze ko kuba hubakwa imbaraga n’ubushobozi bwa RDF ntawe bikwiye gutera ubwoba, kuko u Rwanda rwifuza umubano mwiza na buri wese uhereye ku baturanyi barwo, ndetse ko hagomba gukorwa ibishoboka byose ngo uwo mubano mwiza uboneke.

Umukuru w’igihugu yasobanuye ko u Rwanda rwubaka ubushobozi bw’igisirikare cyarwo kugira ngo rugire umutekano rwubakiraho kugira ngo rutere imbere, ariko nanone rukaba rwabasha kwirwanaho mu gihe ruhuye n’iterabwoba.

Ati: “Icyo twubakira ubwo bushobozi ni ukugira ngo nyine u Rwanda rugire umutekano ndetse uwo mutekano tuwubakireho dutere imbere, ariko noneho no kugira ngo byumvikane ko igihe iterabwoba ryatuzaho twahangana na ryo uko bikwiye.”

Yunzemo ati: “Icyashaka guhungabanya ubusugire bw’igihugu cyacu icyo aricyo cyose, aho cyava hose ubwo bushobozi ni ko twifuza kubukoresha, ntabwo twifuza kubukoresha hanze y’Igihugu cyacu ngo tugire uwo dutera ubwoba cyangwa iki cyangwa uwo tugurira nabi. Oya, ahubwo ni ukwirinda icyaduhungabanya.”

Perezida Kagame yunzemo ko ibyo yavugaga byumvikanisha ko uzashaka guhungabanya umutekano n’ubusugire by’u Rwanda bizamugwa nabi ndetse bikanamusaba ikiguzi kinini.

Ati: “Ndetse birumvikana ko uzashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu, ubusugire bw’igihugu cyacu bitamugendera neza, kubera ko bihenze cyane, byamuhenda. Byamusaba ikiguzi atari yatekereje.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *