Uwayoboraga Ibitaro bya Kibuye washinjwaga n’umucungamutungo 'kumutesha umutwe' yakuweho

Sangiza iyi nkuru

Dr Eugène Nkusi wari Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Kibuye, ntakiri kuri uyu mwanya.
Uyu muyobozi wari uherutse kugirana amakimbirane n’umucungamutungo w’ibi bitaro, bikagira uruhare mu ihagarikwa rye, yavanywe ku buyobozi bw’ibi bitaro nkuko bigaragara ku rutonde rushya rw’abayobozi bahawe inshingano zo kuyobora ibitaro mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’ibi bitaro bwahawe Dr Ntirenganya Emmanuel. Ku rutonde rushya rw’abayobozi ntaho bigaragara ko Dr Nkusi yaba yimuriwe.
Uru rutonde rugaragaza ko hagiye hakorwa izindi mpinduka mu bitaro bitandukanye, aho ababiyoboraga batongeye kugaragara kuri ubwo buyobozi, mu gihe hari abimuriwe ahandi n’abahagamushijwe, urugero ni mu bitaro bya GIsenyi byakomeje kuyoborwa na Major Dr Kanyankore William.
Uru rutonde ruriho abayobozi b’ibitaro 43, ruriho umugore umwe. Uwo ni Dr Ayingeneye Violette wayoboraga ibitaro bya Ruhengeri, woherejwe kuyobora ibya Kabaya.
Ibitaro bya Kabgayi byayoborwaga na Dr Kajyibwami Espoir byahawe Dr Nteziryayo Philippe.
Amakuru Bwiza.com yahawe n’umwe mu bakora muri ibi bitaro utashatse ko amazina ye atangazwa, ni uko ngo ku buyobozi bwa Dr Nkusi ibitaro bya Kibuye byagize amanota akibazwaho atangwa na Minisiteri y’Ubuzima. Ibyo bitaro ngo byagize amanota 52%.
Bamwe bibaza niba byagombye gukomeza kwitwa ibitaro by’icyitegererezo. Ayo manota kandi niyo ashingirwaho no mu guha agahimbazamusyi k’abakora muri ibi bitaro.
Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali na Butare, iby’i Ndera n’ibya Kanombe biri ku rwego rw’igihugu. Bihabwa aya manota n’inzobere ziturutse hanze y’u Rwanda.
Dr Nkusi yatangiye kuyobora ibi bitaro muri Gashyantare uyu mwaka.
Umuyobozi uvanywe ku nshingano runaka, ashobora kuba yahabwa umwanya nk’uwo yari ariho, guhabwa uwo hejuru cyangwa akaba yakoherezwa mu bitaro runaka gukora nk’umuganga usanzwe, cyangwa se akaba yakwikorera mu gihe nta masezerano afitanye na leta yuko yaba yaramurihiriye cyangwa yarahawe ubundi bufasha.
Ibibazo byavuzwe muri ibi bitaro ni ibyo yagiranye n’uwari umucugamutungo wabyo, Uzamukunda Espérance.
Imiterere y’ikibazo
Tariki ya 21 Nyakanga, Dr Nkusi yanditse ibaruwa, asaba ibisobanuro Uzamukunda, amubaza impamvu yatumye datanga raporo y’imikoreshereze y’amafaranga yakoreshejwe mu mahugurwa yo kuboneza urubyaro n’ay’akoreshejwe kuri kanseri y’inkondo y’umura, yavugaga ko amaze amezi abiri.
Uzamukunda yamusubije ko raporo asabwa yayitanze ku ya 23 Kamena 2017, ikanasinywaho n’Umuyobozi w’Ibitaro[uwayimusabye], anongeraho amagambo agaragaza ko bari basanzwe bafitanye ikibazo, ngo akomeje no gushimangira muri yo baruwa amwandikiye kandi amusaba ibyo yamaze gukora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma y’iminsi itanu, Uzamukunda asubije iyi baruwa ubuyobozi bw’ ibitaro bya Kibuye bwahise bushyira umwanya yari arimo ku isoko. Ni mu itangazo ryasinyweho umukono na Dr Eugène Nkusi wabiyoboraga nkuko byagaragajwe mu ibaruwa yo kuwa 29 Kanama 2017.
Ku ruhande rwa Uzamukunda yaje guhagarikwa kuri uyu mwanya mu gihe cy’amezi atandatu mu gihe hagikorwa iperereza kuri icyo kibazo yari afitanye n’uwari umuyobozi we. Gusa ntiyahwemye kugaragaza ko arengana.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus— Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *