Uwigeze guhatanira kuba depite akaba n’umucuruzi ukomeye mu Karere ka Butaleja muri Uganda, Hamudah Sali Mugoya yapfuye nyuma yo kumva amakuru atari yo ko umuhungu we wari urangije kaminuza, Sali Hamudani yapfuye azize impanuka.
Mugoya yaguye mu Bitaro bya Busolwe nyuma y’aho yari yaguye igihumure kuwa Gatanu tariki ya 21 Ukuboza nyuma yo kubwirwa ko umuhungu we wari urangije ikiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y’Uburezi ya Kyambogo.
Bivugwa ko uyu muhungu we yagonzwe n’ikamyo ubwo yari atwaye moto mu gace a Kireka muri Kampala.
Uyu mwana ku rundi ruhande nk’uko Daily Monitor ibitangaza, ntwabwo yahise apfa kuko ubu akiri muzima akaba ari kuvurirwa mu Bitaro bya Mulago i Kampala.
Mugoya w’imyaka 50 yafatwaga nk’umuntu w’intangarugero mu rungano, uha agaciro uburezi kuko na we ari byo yize muri Kaminuza.


