Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko umwaka wa 2021 urangiye nk’uwa 2020 wabubanjirije, ahanini bitewe n’ibibazo byatewe n’icyorezo cya COVID-19 kimaze imyaka hafi ibiri cyugarije Isi.
Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo risoza umwaka wa 2021 yagejeje ku Banyarwanda, anaboneraho kubifuriza umushya muhire wa 2022.
Yavuze ko n’ubu ngubu ubwoko bushya bwa Covid-19 bwabujije abantu kwizihiza iminsi mikuru nk’uko babyifuza mu rwego rwo kunezerwa ntacyo bishisha bari kumwe n’imiryango ndetse n’inshuti zabo.
Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko “ari ngombwa rero ko dukomeza kuba maso tukirinda.”
Yavuze ko n’ubwo banyuze mu ngorane zitandukanye, bakomeje gushyira hamwe ari na yo mpamvu bashoboye kwirinda ko byaba bibi kurushaho.
Ku bwa Perezida Kagame “Ibyo twagezeho muri uyu mwaka bigomba gukomeza, tukabyubakiraho kugira ngo igihugu cyacu gikomeze gutera intambwe mu myaka iri imbere.”
Umukuru w’igihugu yashimiye by’umwihariko abakora mu nzego z’ubuzima, urubyiruko rw’abakorerabushake, inzego z’umutekano n’abakozi ba Leta, abikorera, abafatanyabikorwa ba Leta n’Abanyarwanda bose muri rusange, kubera uruhare rwabo mu rugendo u Rwanda rurimo.
Yasoje agira ati: “Njyewe n’umuryango wanjye tubifurije mwese n’abanyu mwese, umwaka mushya muhire. Muramukeho kandi Imana ibahe umugisha!”


