Uzongera guhungabanya u Burundi Imana izamwihanira_isezerano Perezida Ndayishimiye yahawe

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2020, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko umuntu uzongera guteza ibibazo by’umutekano muke mu Burundi Imana izamwihanira, iryo rikaba ari isezerano yahawe.

Ni ijambo yavugiye mu masengesho yateguwe n’umuryango w’uyu Mukuru w’Igihugu, ku munsi wa kabiri wayo muri Komini ya Mwumba mu Ntara ya Ngozi. Ati: “Umuntu uzongera guhungabanya u Burundi, Imana yonyine izamwihanira.”

Perezida Ndayishimiye yahamije ko aya ari amasezerano Imana yasezeranyije u Burundi, ayo akaba yarayasigiwe na Pierre Nkurunziza wapfuye tariki ya 8 Kamena 2020 yari hafi kumushyigikiriza ubutegetsi, ngo uwo ni na we wayanditse n’ukuboko kwe.

Yaboneyeho umwanya wo kwibutsa Abarundi kandi ko leta ye ikwiriye guhana, agereranya ubutegetsi n’umubyeyi w’ukuri. Aha yifashishije amagambo yo muri Bibiliya, agira ati: “Hari umuntu witwaga Heli, yari umukozi w’Imana ariko abana be bamubera ibirara, arabareka ntiyabahana. Igihano yabonye, yahise apfa.”

Aya masengesho ari kuba asanzwe ategurwa n’umuryango w’Umukuru w’Igihugu. Aya yatangiye tariki ya 20 Kanama, biteganyijwe ko ahumuza ejo ku Cyumweru, tariki ya 23 Kanama 2020.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Uzongera guhungabanya u Burundi Imana izamwihanira_isezerano Perezida Ndayishimiye yahawe
    Uyu mugabo,kimwe na Nkurunziza barasetsa.Ni gute biyita “abarokore”,nyamara aribo bakuriye Imbonerakure zirirwa zica abantu??.Politike ntabwo ishobora kujyana n’uburokore.
    Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi:Uburozi,Kubeshya,ubwicanyi,uburyarya,amatiku,amanyanga,amacakubiri,amacenga,Intambara,uburozi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibitubuza.Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,kubera ko Yesu yabasabye kutivanga mu byisi.Bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi,nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.

      u Burundi ni igihugu gifite qbemera Bibiloya barengav90%. kugirangobwigarurire imitima yabo ubibagize ibibqzo byubukungu n’ umutekano, ugombq kubabeshya ko Imana ibakunda.
      ariko Imana mugenga wa byose yagukunda nibura ntiguhe ibyiza yahaye abarabu b’Dubai n’ibyiza yahaye abazungu bo muri Norvege?

    2. Uzongera guhungabanya u Burundi Imana izamwihanira_isezerano Perezida Ndayishimiye yahawe

  3. Uzongera guhungabanya u Burundi Imana izamwihanira_isezerano Perezida Ndayishimiye yahawe
    Ariko buriya nta muntu uba muni avuga Imana abayobozi basenga ndabikunda cyane gusa uko umutima w’utanga commentaires hari igihe nawe ivyo yibonamo vyiza n’ibibi abantu babivanga ugasanga nta kintu kiza babona.Bityo rero twese nibura dusenze ntihabura n’agashashi gasigara muri twe nyuma yo gusenga.

  4. Uzongera guhungabanya u Burundi Imana izamwihanira_isezerano Perezida Ndayishimiye yahawe
    Ariko buriya nta muntu uba muni avuga Imana abayobozi basenga ndabikunda cyane gusa uko umutima w’utanga commentaires hari igihe nawe ivyo yibonamo vyiza n’ibibi abantu babivanga ugasanga nta kintu kiza babona.Bityo rero twese nibura dusenze ntihabura n’agashashi gasigara muri twe nyuma yo gusenga.

  5. Uzongera guhungabanya u Burundi Imana izamwihanira_isezerano Perezida Ndayishimiye yahawe
    Noneho Nkurunziza yari Heli ndumva ariwe yavugaga

    1. Uzongera guhungabanya u Burundi Imana izamwihanira_isezerano Perezida Ndayishimiye yahawe
      Eeh ntiwumvako Ahubwo anenga Nkurunziza ko Imana Yamuhaniye kudapfa

      We ogomba Guhana cyane hhhhh Burundi Bwamajyepfo kbs burababaje

    2. Uzongera guhungabanya u Burundi Imana izamwihanira_isezerano Perezida Ndayishimiye yahawe
      Eeh ntiwumvako Ahubwo anenga Nkurunziza ko Imana Yamuhaniye kudapfa

      We ogomba Guhana cyane hhhhh Burundi Bwamajyepfo kbs burababaje

  6. Uzongera guhungabanya u Burundi Imana izamwihanira_isezerano Perezida Ndayishimiye yahawe
    Noneho Nkurunziza yari Heli ndumva ariwe yavugaga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *