Umunyamabanga wa Papa Fransis I, Karidinali Giovanni Angelo Becciu, yategetswe kwegura nyuma yo gukeka ko anyerezaga umutungo wa Kiliziya awihera bene wabo.
Karidinali Becciu wigeze kuyobora ubunyamabanga bwa Leta ya Vatican, ashinjwa kuba yarakoresheje umutungo wa Kiliziya mu nyungu ze bwite, nkaho batanga urugero ko yaguze imigabane mu mu kigo cy’ubwubatsi cy’i Londres akoresheje amafaranga ya Kiliziya nyuma bikaza guteza impaka zikomeye muri Leta ya Vatican.
Ubusanzwe muri Leta ya Vatican ntibikunze kuboneka ko umwe mu bakuru ba Kiliziya yegura, gusa ngo siko byagenze kuri Becciu w’imyaka 72.
Aganira n’ikinyamakuru Domanico cyandikirwa ku mbuga nkoranyambaga aho mu Butaliyani , Karidinali yavuze ko nta faranga na rimwe yigeze akoresha mu nyungu ze bwite gusa ngo yatunguwe no kubona Papa amuhamagaye akamubwira ko atakimwizera bityo aherako amusaba kwegura.
Yagize ati: “Nta n’ifaranga na rimwe nigeze nyereza, nta perereza bigeze bankoraho yewe nta naho bigeze bampa umwanya ngo nisobanure.”
Kardinali Becciu avuga ko ategereje kujuririra uyu mwanzuro imbere ya Papa, ngo kuko yizeye ko azamubwira ukuri kwe akakumva bijyanye nuko asanga abacamanza bamureze guha umutongo bene wabo no gukoresha imari ya Kiliziya binyuranije n’amategeko, ibyo asanga nta bushishozi babikoranye.
Karidinali Giovanni Angelo Becciu ukomoka mu Butaliyani, yamaze imyaka myinshi akora nk’ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta ya Vatican. Mu mwaka 2018 nibwo Papa Fracis I yamugize Karidinali ushinzwe gutegura no gushaka abazaba abatagatifu.


