InShot_20250623_095645452

Vestine Ishimwe yateye ishoti ubukumi – Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine uzwi cyane mu ndirimbo akorana na murumuna we Kamikazi Dorcas, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal Shower.

Ibi birori byabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Kamena 2025.

Ibi birori byitabiriwe n’inshuti ze za hafi, abagore n’abakobwa bamushyigikiye muri uru rugendo rushya.

Vestine, uherutse gutangaza ko azarushinga n’Umunya-Burkina Faso Idrissa Ouédraogo, yitegura gukora ubukwe ku wa 05 Nyakanga 2025. Kuri ubu, ku mbuga nkoranyambaga, yatangiye kwiyita Vestine Ouédraogo.

Tariki 15 Mutarama 2025, ni bwo aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo.

Amafoto

akanyamuneza kari kose kuri uyu mukobwa 6 a9ba1 vestine agiye kurushinga ku myaka 23 y amavuko f3e75 umunya burkina faso idrissa oue draogo ubwo yahamyaga isezerano rye na vestine ryo kubana nk umugabo n umugore 23b5b vestine aganira na murumuna we doracs basanzwe baririmbana ec955 ubwo vestine yakataga cake yo gusangira na bagenzi be bari bitabiriye ibi birori 7844a

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *