Itsinda ry’abahanzikazi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, ryatangaje ko rihagaritse ubufatanye na MIE Entertainment Ltd yari iyobowe na Irene Murindahabi (M Irene) nyuma y’imyaka itanu bakorana.
Mu itangazo ryabo, bavuze ko bafashe iki cyemezo nyuma yo gusuzuma neza icyerekezo bifuza kugenderaho mu muziki wabo. Banashimiye M Irene ku ruhare yagize mu kubafasha no kubaba hafi nk’umujyanama n’umubyeyi muri uru rugendo.
M Irene na we yemeje ko impande zombi zumvikanye gusoza ubufatanye bwazo mu mahoro.
Amakuru yaje gukurikira iri tandukana agaragaza ko hari ingingo z’amasezerano zishobora gukurura impaka, cyane cyane izijyanye n’uburenganzira ku bihangano nk’uko bitangazwa na Inyarwanda.
Amasezerano ya mbere hagati ya MIE Entertainment na Vestine na Dorcas yari ay’imyaka itatu kandi yarangiye mu mwaka wa 2025.
Nyuma y’uko arangiye, impande zombi zakomeje gukorana ariko ntizongera gusinya amasezerano mashya.
Hari abanyamategeko babwiye Inyarwanda ko iyo amasezerano arangiye ariko impande zombi zigakomeza gukorana, bishobora gufatwa nk’aho zakomeje kugendera ku ngingo zari zisanzwe ziri muri ayo masezerano kugeza igihe habonekeye andi masezerano mashya.
MIE Entertainment yari ifite inshingano zirimo: Gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi, gukora amashusho y’indirimbo, kwamamaza ibikorwa by’aba bahanzi, gushyira ibihangano byabo ku mbuga zicururizwaho umuziki, kubafasha kubaka izina no kumenyekana ku rwego rwisumbuye.
Aba bahanzikazi bo bari bashinzwe: gukora no gutanga ibihangano, gufatanya n’umushoramari mu bikorwa byose byo guteza imbere umuziki wabo, kubahiriza amabwiriza y’ubufatanye bari baragiranye, ikibazo cy’uburenganzira ku ndirimbo
Mu ngingo z’amasezerano harimo iyavugaga ko uburenganzira ku ndirimbo zakozwe muri ubwo bufatanye bwose bwari ubwa MIE Entertainment Ltd.
Ibi bivuze ko niba ayo masezerano agifite agaciro mu buryo bw’amategeko, Vestine na Dorcas bataba bafite uburenganzira busesuye kuri izo ndirimbo.
Hari kandi ingingo ivuga ko umuhanzi ushaka kwegukana indirimbo yakozwe muri ubwo bufatanye yagombaga kuyigura.
Agaciro ka buri ndirimbo kari karashyizwe kuri Miliyoni 5 Frw.
Mu gihe cy’ubufatanye bwabo, Vestine na Dorcas bakoze nibura indirimbo 12.
Vestine na Dorcas bashaka kwegukana uburenganzira kuri izo ndirimbo zose, byasaba amafaranga agera kuri Miliyoni 60 Frw hashingiwe ku gaciro ka Miliyoni 5 Frw kuri buri ndirimbo.
Hari amakuru avuga ko M Irene yajyaga aha Vestine na Dorcas amafaranga arenga ibihumbi 300 Frw buri kwezi kugira ngo abafashe mu mibereho yabo no gukomeza ibikorwa bya muzika.
Bivugwa ko mbere y’itangazo ryashyizwe hanze, Vestine na Dorcas babanje kuvugana na M Irene kuri telefoni bamumenyesha ko bifuza kurangiza ubufatanye bwabo no gukurikira indi nzira y’iterambere.
Mu masezerano harimo ingingo yasabaga ko ushaka kuyasesa abanza kubimenyesha undi mbere y’iminsi 30.
Ibi bishobora guteza impaka ku buryo itangazo ryatanzwe ritubahirije cyangwa ryubahirije iyo ngingo, bitewe n’uko amasezerano ya mbere yaba agifatwa nk’akurikizwa cyangwa atagikurikizwa.
Kugeza ubu nta ruhande ruratangaza ko rugiye kujya mu nkiko.


