Vietnam hafatiwe udukingirizo 345,000 tugurishwa caguwa

Sangiza iyi nkuru

Polisi yo mu murwa mukuru wa Vietnam ,Hanoi yafashe udukingirizo tugera ku 345000 twakoreshejwe dusubijwe ku isoko.

Inkuru y’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga ko Polisi yerekanye ibikapu bipima ibiro 360 byari bipakiwemo udukingirizo 345000 twakoreshejwe byari mu bubiko bwo mu gace ka Binh Duong kari mu murwa mukuru Hanoi.

Ibinyamakuru binyuranye byo muri Vietnam byavuze ko nyir’ubwo bubiko bwafatiwemo ibyo bikapu asanzwe afite itsinda ry’abana akoresha mu kumukusanyiriza udukingirizo twakoreshejwe mu bice binyuranye by’umugi wa Hanoi.

Umwe mu bagore bakoraga muri ubu bubiko yabwiye Reuters ko mbere y’uko udukingirizo twakoreshejwe twongera gupfunyikwa bundi bushya twabanzaga gukorerwa isuku nko kuduteka mu mazi ashyushye nyuma bakatumesa neza kugeza dusubiranye isura nshya.

Uyu mugore avuga ko ku kilo kimwe cy’udukingirizo yatunganyaga, Shebuja yakimuhemeraga amadorari 0.17, angana n’160 y’u Rwanda.

Kugeza ubu inzego z’ubuzima aha muri iki gihugu ntiziramenya ingano y’udukingirizo twakoze bari bamaze gusubiza ku isoko. Gusa bikekwa ko hari n’utwo bavangaga mu tundi baranguye bakatwohereza hanze y’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *