Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Brazil ndetse na Real Madrid, Vinicius Junior, yongeye kuvugisha benshi, ariko kuri iyi nshuro si kubera ibyo yakoreye mu kibuga, ahubwo ni nyuma y’uko agaragaye afite isura yahindutse cyane.
Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Brazil byabitangaje, Vinicius Jr. yaba yarakoze igikorwa kizwi nka “chin harmonisation”, uburyo bwo kunoza cyangwa guhindura imiterere y’akananwa (chin) kugira ngo isura irusheho kugaragara neza.
Aya mafoto mashya yafashwe nyuma y’uko Brazil isoje urugendo rwayo mu Gikombe cy’Isi cya FIFA 2026, akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bafana bavuga ko asa n’undi muntu bitewe n’uko isura ye yahindutse.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi w’imyaka 26 yakorewe ubu buryo mu mujyi wa Goiânia, nyuma yo gusubira iwabo avuye mu Gikombe cy’Isi.
Biteganyijwe ko Vinicius Jr. azagaruka muri Espagne mu minsi mike iri imbere kugira ngo yifatanye na Real Madrid mu myiteguro y’umwaka mushya w’imikino, mu gihe abafana bakomeje kuganira ku mpinduka zagaragaye ku isura ye.


