Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, Paul Mashatile yarokotse igitero cy’amasasu cyagabwe ku modoka ye y’akazi ubwo yari mu rugendo aherekejwe n’itsinda rimurinda.
Icyo gitero cyabereye ku muhanda munini wa N12, ubwo yari atashye avuye mu nama y’ishyaka ANC yabereye kuri Birchwood Hotel i Boksburg.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Mashatile, Bwana Keith Khoza yavuze ko koko iyo modoka yarimo Visi Perezida ubwo yaraswagaho amasasu.
Ati: “Dushobora kwemeza ko habayeho igikorwa aho imodoka ya visi perezida yarashweho.”
Amasasu yayirashweho ntiyageze kuri uyu muyobozi kuko ubudahangarwa bw’imbere mu modoka bwakoze akazi aho iyi modoka yari ifite uburinzi buhambaye, buyirinda amasasu. Nubwo amasasu yakubise ku kirahuri cy’imbere inshuro nyinshi, Mashatile ntiyakomeretse.
Inzobere zakoze isesengura zemeje ko ibimenyetso biri ku modoka bigaragaza ko ari amasasu koko. Khoza yagize ati: “Polisi niyo yagira byinshi ibivugaho, ariko dufite raporo y’inzobere yemeza ko ari amasasu.”
Amakuru ya mbere aturuka ahabereye igikorwa avuga ko hasanzwe amasasu arenga 12 yakoreshejwe, ariko umubare nyawo uracyari gukorwaho iperereza.
Polisi ya Afurika y’Epfo ku bufatanye n’ishami rishinzwe kurinda abakuru b’igihugu yatangiye iperereza ryihuse kuri iki gitero gikekwagaho kuba cyari kigamije kwivugana Visi Perezida. Kugeza ubu, ntiharamenyekana abari inyuma y’iki gikorwa n’impamvu yabyo.


