Wa musifuzi wakoreye amahano mu muikino wa Mali na Tunisia yajyanwe mu bitaro

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Zambia Janny Sikazwe wasifuye umukino w’Igikombe cya Afurika ikipe y’Igihugu ya Mali yaraye itsinzemo iya Tunisia igitego 1-0, yajyanwe mu bitaro nyuma yo kuwukoreramo amahano.

Les Aigles du Mali ya Mali na Les Aigles du Cartage ya Tunisia, bari bahuriye mu mukino wa mbere wo mu tsinda rya gatandatu ari na ryo rya nyuma wabereye kuri Stade ya Limbé.

Igitego cyo ku munota wa 48 w’umukino cya rutahizamu Ibrahim Koné ni cyo cyafashije Mali kwegukana amanota atatu y’uyu mukino itsinze Tunisia igitego 1-0.

Cyakora cyo uyu mukino wasojwe mu buryo butavuzweho rumwe, nyuma y’amahano yakozwe n’umusifuzi Janny Sikazwe wawuyoboye.

Kuri ubu uyu musifuzi ari mu bitaro by’i LimbĂ©, nyuma yo kugira ikibazo cyo guta umutwe kubera izuba ryinshi.

Ni amakuru yemejwe na Essam Abdel-Fatah ukuriye abasifuzi bari gusifura Igikombe cya Afurika, mu kiganiro n’ikinyamakuru Al-Laib cyo mu Misiri.

Bigitangira hari ku munota wa 85 w’umukino ubwo uyu munya-Zambia yasifuraga ko umukino urangiye nyamara haburaga iminota byibura itanu ngo iminota isanzwe y’umukino irangire.

Nyuma yo kubwirwa na bagenzi be ko yibeshye, byabaye ngombwa ko uyu musifuzi asubukura umukino gusa yongera kuwusoza nanone hakibura amasegonda 20 ngo urangire.

Hagati aho ku munota wa 87 w’umukino Sikazwe yari yeretse ikarita itukura rutahizamu El Bilal Touré wa Mali, asabwe na VAR gusubiramo neza amashusho ngo hamenyekane niba uriya mukinnyi akwiye iyo karita arabyirengagiza.

Nta minota y’inyongera uyu musifuzi uri gusifura igikombe cya Afurika ku nshuro ye ya gatanu ndetse wanasifuye Igikombe cy’Isi cya 2018 yigeze ashyira kuri uriya mukino, mu gihe hari iminota myinshi yagiye itakara.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Tunisia, Mondher Kebaier, yabwiye itangazamakuru nyuma y’umukino ko ibyo uriya musifuzi yakoze ari ubwa mbere yari abibonye mu myaka amaze atoza umupira w’amaguru.

Yavuze ko yakabaye yongera ku mukino iminota irindwi cyangwa umunani, gusa umusifuzi akaba yarangije umukino mu gihe mugenzi we wa kane yiteguraga gutangaza iminota y’inyongera.

Essam yavuze ko byari biteganyijwe ko umusifuzi wa kane ari we usimbura Sikazwe agasifura iminota y’inyongera yagombaga gushyirwa ku mukino, gusa birangira Tunisia yanze kugaruka mu kibuga.

Kuri ubu iyi Tunisia yamaze gusaba CAF ko umukino wayo na Mali wasubirwamo.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Wa musifuzi wakoreye amahano mu muikino wa Mali na Tunisia yajyanwe mu bitaro
    Ahubwo yatinze kujya mu bitaro. Yakoraga biriya se ubundi atarwaye!!!

  2. Wa musifuzi wakoreye amahano mu muikino wa Mali na Tunisia yajyanwe mu bitaro
    Ahubwo yatinze kujya mu bitaro. Yakoraga biriya se ubundi atarwaye!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *