Waba Umunyarwanda, Umukarimojong cyangwa umu-Acholi; twese turi Abagande_Gen Katumba abwira Bobi Wine

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi muri Uganda, Gen Katumba Edouard Wamala, yabwiye Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa kiriya gihugu ko yifuza ko umunsi umwe yazakiyobora; gusa amwihanangiriza ku kwimakaza ibijyanye n’amoko.

Gen Katumba yabigarutseho ubwo we n’abarimo Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine bari bahuriye mu muhango wo gushyingura Christopher Columbus Sembuya wahoze ari umunyemari ukomeye muri Uganda.

Ni umuhango wabereye mu karere ka Buikwe.

Gen Katumba yabwiye Bobi Wine ati: “Ndifuza ko umunsi umwe wazayobora iki gihugu. Ariko ndakuburira ko niba ushyize amoko imbere, ntabwo uzashobora gucunga Uganda.”

“Ndashaka kukwihanangiriza ko dufite igihugu kimwe cyitwa Uganda. Waba uri Umunyarwanda, Umukarimojong cyangwa umu-Acholi uri hano, twese turi mu gihugu cyitwa Uganda. Nitudashyira imbere ijambo Uganda, buri gihe tuzagumya dusubira inyuma buri gihe.”

Gen Katumba yasabye Bobi Wine kugendera kure ibintu by’amoko, amusubiza ku birego yari amaze gushyira ku ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda yashinje kunanirwa gufasha Sembuya ubwo yatakambaga asaba amafaranga yo gutabara ubucuruzi bwe bwariho busubira inyuma, nyamara abanyamahanga barafashwaga.

Amakuru avuga ko kugeza muri 2010 uyu munyemari yari yarafashe imyenda iremereye mu rwego rwo kuzamura ubucuruzi bwe, gusa muri 2014 nyuma yo kunanirwa kuyishyura biba ngombwa ko uruganda rwe rwa Sembule Steel Mills rwari rufite agaciro ka miliyari 27 z’amashiringi (hafi Frw miliyari 8) rufatirwa na Banki yari yaramugurije miliyari 10 z’amashiringi (Frw hafi miliyari 3).

Igihombo uyu mucuruzi yahuye na cyo abenshi bagifata nk’urugero rwiza rwo kuba Leta ya Uganda yarananiwe gushyiraho ingamba zo gufasha inganda z’imbere mu gihugu.

Bobi Wine yatanze urugero rwo kuba leta ya Uganda yarirengagije Sembuya igaha Amina Mohammed Hersi washinze uruganda rw’isukari rwitwa Atiak Sugar Factory angana na miliyari 62 z’amashiringi yavuye mu misoro y’abaturage, kugeza ubu hakaba nta wuzi icyo ayo mafaranga yungukiye igihugu.

Yavuze ko igihembo cyonyine Leta ya Uganda iha abaturage bayo ari ukwirirwa ibashimuta, kubica no kubagira abacakara, avuga ko nta wari ukwiye kugirwa umucakara atabushaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *