2 Abakorinto 12:9
“Ubuntu bwange buraguhagije kuko aho intege nke ziri ariho imbaraga zange zuzura.”
Imana ikora umurimo ukomeye iyo dufite intege nke, nta cyo dufite ndetse nta n’icyo twakwimarira. Aho si ahantu twifuza kuba ariko ni ho Imana igaragariza imbaraga zayo.
Dukunda ibyuzuye, Imana igakunda ibirimo ubusa kubera ko kubamo ubusa ari intambwe ituma Imana yuzuzamo kubaho kwayo.
Kugira intege nke ni ibintu bivugwa ko bibabaza ndetse bidashimishije. Ariko ububabare bwaba inzira yo kugera ku bushobozi. Nabonye ko ibigerageza kudusenyera ubuzima ari byo bituma dukomera kandi tukuzura.
Ikigaragara k’urukuta mu buzima bwawe cyaba ibuye ryo kwambukiraho.
Ushobora kuvuga uti: “ Eustache, ni ikihe kintu iza gishobora kuva muri ibi bihe? Ese ni gute Imana yankuraho ibibazo maze ikihesha icyubahiro? Ni byiza kuko guhindura ibibazo imigisha ari umwihariko w’Imana.
Imana ntabwo tuganira, ntabwo iduha umugisha cyangwa ngo idukoreshe kubera ko tutafite ibyaha ahubwo ni ukubera ko twabonye ubuntu bwayo mu ntege nke zacu.
Ese ubuzima bwawe bumeze nk’aho budafite intego cyangwa igisobanuro? Ese wumva umeze nk’uzenguruka impande zose?
Ntabwo ari iherezo ryawe ahubwo ni inzira y’Imana inyuramo ishaka kuzana gahunda, ishaka gukora ibitangaza ndetse n’umurimo mwiza mu buzima bwawe.
Iyo nta kintu ufite cyo guha Imana uretese intege nke n’ububabare bwawe, nta kindi yaguha keretse imbaraga, ubushobozi, ikizere. Amahoro ndetse ikakuzira no mu buzima.
“ Iyo dufite intege nke, nta kintu dufite ndetse nta n’icyo twakwimarira, Imana ikora umurimo wayo ukomeye.”
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana igihe umugisha…!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
nemevangelism@yahoo.com
+14123266034(WhatsApp)
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International


