Bwiza
ads

Walikale: Imirwano hagati ya FRN na FARDC yongeye kubura muri Kisimba

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kabiri, 27 Ukwakira 2026 saa 11:27
Iminota 1 yo gusoma
Walikale: Imirwano hagati ya FRN na FARDC yongeye kubura muri Kisimba

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 27 Ukwakira, imirwano yongeye kubura, i Luola no ku gasozi k’ingenzi ka Tchad, mu gace ka Banakindi, Gurupoma ya Kisimba, teritwari ya Walikale, muri Kivu y'Amajyaruguru.

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace agera kuri ACTUALITE.CD, dukesha iyi nkuru, abitangaza, ngo inyeshyamba zo mu mutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) zagabye igitero ku birindiro byari bifitwe na FARDC na Wazalendo.

Bivugwa ko agasozi ka Tchad gafatwa nk’ingenzi muri kariya karere kitegeye Mindjendje, Luola, na Mpety. Iyubura ry’imirwano ryateye ubwoba bw’uko umutekano ushobora kurushaho guhungabana muri Gurupoma ya Kisimba no mu nkengero zaho.

Amakuru avuga kandi ko uko ibintu bimeze biteye impungenge muri Pinga, ahumvikanye urusaku rw’intwaro ziremereye. Ubu bwoba buje mu gihe hakomeje kuvugwa imirwano mu duce twinshi twa Teritwari ya Walikale.

Ibitero by’inyeshyamba byibasiye ibirindiro by'Ingabo za FARDC i Luola no ku gasozi ka Tchad bije nyuma y'amasaha 48 inyeshyamba za FRN zitakaje ibirindiro bya Rushihe muri Katobo nk’uko iyi nkuru isoza ivuga.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.