Ikibazo cyo kubura urubyaro ku bagabo n’abagore cyimaze kuba icyitarusange, kuko usanga ibigonderabuzima n’ibitaro biganwa n’abafite icyo kibazo ari benshi.
Ku Isi ikigereranyo cy’abafite ikibazo cy’ubugumba bujuje imyaka y’ubukure, usanga ijanisha ryerekana ko ari 17.5% ariko nanone bikagendera ku bice bitandukanye by’isi aho usanga ibihugu bimwe na bimwe biba bifite imibare yo hejuru abandi iri hasi.
Ubushakashatsi bw’umuryango w’abibumbye ishami rishinzwe ubuzima (OMS), bugaragaza ko ibihugu bikize ku isi usanga byibasirwa n’ubugumba ku ijanisha rya 17.8% mu gihe mu bihugu bikennye nibiri mu nzira y’amajyambere ari 16.5%.
Mu ntangiro z’ukwezi kwa Mata 2023, umuyobozi wa OMS DrTedros Adhanom, yatangaje ko iki kibazo kigenda gikura umunsi ku munsi bityo hadafashwe ingamba zikomeye cyazakomeza kuzamuka mu gihe cyaba cyititaweho.
OMS, itangaza ko ubugumba bushobora kugaraga ku mugabo cyangwa umugore , aho usanga bamara umwaka batarabona urubyaro kandi babishaka.Ibi ngo bishobora kubahungabanya bagahabwa akato muri sosiyete cyangwa bakaba bagira ikibazo cyo mu mutwe.

Bumwe mu buvuzi bukomeje gukoreshwa mu gucyemura icyo kibazo harimo kwifashisha ikoranabuhanga ku girango umugore asame, gusa ngo ubu buryo burahenze ku buryo buri wese atabwigondera.
Ubugumba bushobora guterwa n’ibintu bynshi bitandukanye haba ku mugabo cyangwa umugore. Ku mugore bishobora guterwa no kutarekurwa ku igi, uburwayi bwanduririra mu mibonano mpuzabitsina ndetse no gukuramo inda mu buryo butizewe.


