tariki ya 20 kugeza ku cyumweru tariki 23 mu itorero rya ADEPR mu umujyi wa Kigali muri paroisse ya Kimihurura nibwo habaye igiterane cy’Iminsi ine cyiswe Wokovu Celebration cyateguwe n’umuhanzi Frere Manu.
Ibi bitaramo byari byitabiriwe n’abantu batandukanye bisize impinduka zikomeye muri iyi paroisse nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Kimihurura Pastor Ignace uvugako ari ubwambere habaye ibitaramo by’iminsi itandukanye bikabasha kwitabirwa cyane ko hari mu mibyizi kandi abakristo benshi bakaba ari abakozi batabasha kubona umwanya.
Mu kiganiro bwiza.com yagiranye na n’umuhanzi Frere Manu yavuzeko yumva ari gihe cyo guhembura imitima y’abakirisito bociye muri Wokovu Celebration iki giterane kikaba cyarabanjirije ibindi biri gutegurwa nuyu muhanzi bizakomereza mu matorero atandukanye harimo Zion Temple Restauration Church ndetse n’ahandi.

Yavuze ibi yabiteguye nyuma yuko asanze indirimbo zo mu gitabo zihimbye kuburyo buhanitse bitryo nkumuhamagaro we wo kuzana abantu kuri Kristo ndetse no gukomeza abatangiye urugendo azifashisha mu ivugabutumwa rye,
Muri ibi biterane habonetse umusaruro w’abihana ibyaha basaga 30 bakiriye Yesu chisto nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo, uretse abakizwa kandi hitanzwe amafaranga yo gusakara urusengero rushya rurimo kubakwa arirwo paroisse ya Kimihurura ADEPR.

Abayobozi b’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kimihurura bishimiye iki giterane cyateguwe na Frere Manu wari wanatumiye amakorari atandukanye arimo Chorale Kabeza i Kanombe Chorale Ebenezer nizindi .
Frere Manu yumva ntapfunwe afite kuba akoresha indirimbo atahimbye we akaba avuga ko igikuru nuko intego iba imwe yo kuzana abantu mu kwakira agakiza kandi ko afite indirimbo nyinshi yanditse nubwo akunze kumenywa kuri nyimbo za Wokovu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com


