1746257158327

Yafunzwe imyaka 44 aziri icyaha atakoze

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo muri Leta ya Louisiana, Vincent Simmons yarekuwe nyuma yo kumara imyaka 44 afunzwe, nyuma y’uko urukiko rusanze atahawe ubutabera bukwiye mu rubanza yashinjwagamo gufata ku ngufu abana b’impanga b’abakobwa bafite imyaka 14 mu 1977.

Ku wa mbere, umucamanza Bill Bennett yategetse ko habaho urubanza rushya, ariko ubushinjacyaha bwatangaje ko butazongera kumukurikirana. Nubwo umucamanza atatangaje niba Simmons ari umwere cyangwa umunyabyaha.

Vincent Simmons wari ufite imyaka 69 ubwo yarekurwaga, yari amaze imyaka myinshi asaba urubanza rushya inshuro zisaga 16, yemeza ko ari umwere kandi ko atigeze aburanishwa mu buryo bukwiriye.

Ibimenyetso bishya birimo raporo y’umuganga yerekana ko umwe mu bakobwa bavuga ko bafashwe ku ngufu yari akiri isugi, ndetse nta kimenyetso na kimwe cyagaragazaga ihohoterwa ku mibiri yabo bombi ubwo bapimwaga nyuma y’ibyumweru bibiri bivugwa ko byabaye.

Abo bakobwa b’abazungu na bo bivugwa ko babwiye umupolisi ko batamenye ibyababayeho, bakongeraho ko “Abirabura bose basa,” nk’uko bitangazwa na CBS News.

Ubwunganizi bwa Simmons buvuga ko ibyo bimenyetso bitigeze bigaragazwa mu rukiko, ibintu ubushinjacyaha bwagiye buhakana.

Nubwo abavandimwe b’abo bakobwa bavuga ko bakiri abahohotewe, Simmons yakomeje kwihangana no kubabarira. Umunyamategeko we, Justin Bonus, yavuze ati: “Igitangaje kuri Vincent ni uko atarakaye. Iyo mba ari jye, mba nararakaye cyane. Ariko we yarababariye kuko azi ko kwihorera atari byo bikemura ibintu.”

Simmons yagarutse mu muryango we nyuma y’imyaka 44 afunzwe azira icyaha atigeze akora, nk’uko urukiko rwabibonye.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *