Bwiza
ads

Yago aricuza kugereranya amategeko 10 ya Bruce Melodie n'aya Gitera

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 21 Ukwakira 2026 saa 05:48
Iminota 3 yo gusoma
Yago aricuza kugereranya amategeko 10 ya Bruce Melodie n'aya Gitera

Yago Pon Dat yatangaje ko yicuza imvugo yakoresheje mu kiganiro cyanyuze kuri YouTube, avuga ko yatewe n'uburakari, aniyemeza kwirinda amagambo ashobora guteza amakimbirane mu ruganda rw'imyidagaduro.

Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon Dat, washinze akaba n'umuyobozi wa Yago TV Show Ltd, yasabye imbabazi ubuyobozi bw'igihugu, Abanyarwanda n'abari mu ruganda rw'imyidagaduro ku mvugo yavuze ko itari ikwiye, irimo kugereranya amategeko 10 ya Bruce Melodie n'aya Gitera yagejeje u Rwanda mu icuraburidi rya Jenoside yakorewe abatutsi.

Ibi yabigarutseho mu itangazo ry'amapaji 6 yashyize hanze ku wa 20 Ukwakira 2026, i Kampala muri Uganda, aho yavuze ko yicuza amagambo yakoresheje mu kiganiro cyashyizwe kuri YouTube ya Yago TV Show ku wa 28 Nzeri 2026.

Muri icyo kiganiro cyari gifite umutwe ugira uti “YAGO AJE KWANALYZA UMUZIKI. RETA ITUNGE ITOROSHI MURI IYO MIZIKI!”, Yago yakoresheje imvugo agira ati: “Ese ayo mategeko yawe ni bwoko ki? Ni nka yayandi ya Gitera!”

Aha yari ari gusesenguraa indirimbo irya 5 ya Bruce Melodie irimo amategeko 10. Mu kuyareba neza, icyo gihe Yago yasanze ayo mategeko ntaho ataniye n'aya Gitera.

Yago yavuze ko iyo mvugo itari ikwiye, cyane cyane hashingiwe ku mateka y'u Rwanda, ashimangira ko yicuza kuba yarayikoresheje ku muyoboro wa kompanyi ayoboye.

Yagize ati: “Nciye bugufi ngize nti ‘Ndasaba imbabazi nanisegura cyane kuri buri wese wakozweho n'iriya mvugo y'igereranya na Gitera. Ntiyari ikwiye na busa.’”

Yasobanuye ko amagambo ye yatewe n'uburakari n'ubushyamirane yari amaranye n'abantu bamwe, ashimangira ko atari agamije guteza amacakubiri cyangwa kwibasira abantu hashingiwe ku mateka y'igihugu.

Yongeyeho ko yiyemeje kwitwararika mu mvugo no mu bikorwa bye, kugira ngo atazongera gukoresha amagambo ashobora kubabaza abandi cyangwa guteza amakimbirane.

Mu itangazo rye, Yago yanagarutse ku bibazo avuga ko kompanyi ye yagiye ihura na byo mu myaka itandatu imaze ikora, birimo gukurwa ku murongo kw'imbuga nkoranyambaga, gusebya izina ryayo no gutotezwa.

Yavuze ko ibyo bibazo byamaze gushyikirizwa inzego zibifitiye ububasha, kandi ko ategereje ibisubizo byabyo.

Yatangaje ko guhera ubu azirinda gusubiza abamushotora mu mvugo zikarishye, ahubwo we na bagenzi be bazajya bakusanya ibimenyetso, bakabishyikiriza inzego zibishinzwe kugira ngo ibibazo bikemurwe hakurikijwe amategeko.

Yagize ati: “Tuzisunga amategeko, dushake ubutabera mu nzira ziboneye.”

Yago kandi yasabye abari mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda kwirinda imikorere n'imyitwarire bishobora gusenya ubumwe, kubiba amacakubiri cyangwa guteza ubushyamirane hagati y'abahanzi n'abandi bakora muri uru rwego.

Yago Pon Dat yavuze ko Yago TV Show Ltd imaze imyaka itandatu ikora ibikorwa birimo ibiganiro byubaka, gufasha abantu, kuzamura impano, kwamamaza abahanzi no guhuza abayobozi n'abayoborwa.

Yashimangiye ko indangagaciro za kompanyi ye zirimo ubumwe, ubufatanye, urukundo rutarobanura no kurwanya ivangura.

Yanasabye imbabazi abantu bose bashobora kuba barababajwe n'imvugo yakoresheje mu bihe bitandukanye, avuga ko yiyemeje guhindura imikorere no kongera kwibanda ku bikorwa byubaka uruganda rw'imyidagaduro n'umuryango nyarwanda.

Mu bindi Yago yatangaje, yavuze ko nyuma y'imyaka ibiri yimuriye ibikorwa bya kompanyi ye hanze y'u Rwanda kubera inzitizi n'impungenge avuga ko yahuraga na zo, yatangiye urugendo rwo kubigarura mu gihugu cye cy'u Rwanda.

Yavuze ko ashaka gutangira icyiciro gishya cy'imikorere, asaba Abanyarwanda kongera kumwakira no kwizera Yago TV Show Ltd.

Yagize ati: “Nje ntuje, nciye bugufi, nta matiku, nta ntonganya, nta bushyamirane bundanga.”

Yasoje ashimangira ko yifuza gufatanya n'abandi guteza imbere impano, guteza imbere ubukungu no kubaka u Rwanda rurangwa n'ubumwe, avuga ko yiteguye kurangwa n'ibikorwa bigaragaza impinduka yiyemeje.

Bwiza News

Bwiza News

Bwiza News

Bwiza News

Bwiza News

Bwiza News

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.