Yakubiswe n’umugabo we ajya mu bitaro azira isake yo kurya kuri noheli

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Peter Kadama wo mu gace ka Budaka muri Uganda yakubise umugore we Christine Kayendeke kugeza ubwo ajyanwe mu bitaro amuziza guteka inkoko yari izaribwa ku munsi mukuru wa Noheli uzaba kuwa 25 Ukuboza uyu mwaka.

Kadama ubwo yaguraga iyi sake amashilingo ibihumbi 15, yabwiye umugore we ko izaribwa kuri noheli nk’uko Daily Monitor ibitangaza.

Gusa ngo uyu mugore ntiyabyubahirije, ku Cyumweru gishize arayibaga arayiteka maze ubwo umugabo yagarukaga mu rugo asanga yayitetse.

Ibi byarakaje Kadama bikomeye, yadukira umugore we aramukubita amugira intere.

Ushinzwe amakuru muri Budaka, Joseph Gadimba avuga ko ” Kadama w’imyaka 50 yakubise umugore we hafi kumwica. Ubu ari kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Budaka. Iki kibazo ntikiragera kuri polisi ariko twasabye Kadama kwita ku mugore kugeza akize.”

Gadimba avuga ko imiryango y’impande zombi ari yo izinjira muri iki kibazo igihe umugore azaba yakize.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Yakubiswe n’umugabo we ajya mu bitaro azira isake yo kurya kuri noheli
    NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n’abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n’amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo “kwishimisha”: Aba Hindous,Abaslamu,aba Bouddhists,aba Shintos,Animists,etc… Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,bakarwana,bakicana,bagasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MYTHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Yatangiye kwizihizwa n’Abagatolika le 25/12/354.

  2. Yakubiswe n’umugabo we ajya mu bitaro azira isake yo kurya kuri noheli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *