Yamanutse metero 7.600 agwa murushundura ari mutaraga

Sangiza iyi nkuru

Umunyamerika Luke Aikins yaciye agahigo mu mateka y’ingendo zikorerwa mu kirere ubwo yamanukaga muri Metero ibihumbi 7.600 atiyambaje umutaka,aza kugwa mu rushundura mu kibaya cya Simi muri California.
Bwa mbere mu mateka y’abamanuka mu kirere bakoresheje umutaka,Luke Aikins yamanutse nta wo afite,ahareshya na Kirometero 193 urugendo yakoze iminota 2,aba yikubise murushundura rwari hafi aho mu kibaya cya Simu.ibintu yari yaritoje mu gihe kigera ku mwaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma yo kugwa muri icyo kibaya,Luke yatangarije itangazamakuru ko uretse icyuma kimwongerera umwuka yari ahetse kubera ubutumburuke buhanamye, ko ntabundi buhanga budasanzwe,akomeza avuga ko ibyo abashakashatsi bagiye bavuga ko ibyo akoze bidashoboka ko babyiboneye imbona nkubone.
Aikins Luke w’imyaka 42 y’amavuko amaze imyaka 26 amanukira mu kirere,ibintu yari yaratangiye afite imyaka 12 kuri ubu amaze kumanuka inshuro 18.000 yitabaje umutaka inshuro 30 gusa,imyitozo yakoreraga mu ishuri ryigisha ibyo kumanukira mu mitaka muri Washington.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *