log12-33-8e812

Yari umunyamakuru i Kigali none ubu ari gucunga imfungwa muri Amerika

Sangiza iyi nkuru

Kamatari Murenzi uzwi nka MC Murenzi cyangwa MC Nzi, yamaze kwinjira mu kazi k’ubucungagereza mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gusoza amasomo yabimutozaga.

Amakuru avuga ko yari amaze igihe akurikirana aya masomo ndetse ko yayarangije vuba aha ahita atangira inshingano nshya nk’umucungagereza.

MC Murenzi ni umwe mu banyamakuru bagize uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki nyarwanda hagati ya 2005 na 2011, cyane cyane binyuze mu kiganiro “Route 66” yakoreraga kuri Contact FM. Muri icyo gihe, yari umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye mu myidagaduro, aho indirimbo nyinshi zakundwaga zabanzaga kunyura mu kiganiro cye kugira ngo zimenyekane cyane.

Mu mwaka wa 2012 yimukiye muri Amerika, aho amaze imyaka atuye kugeza ubu. Nubwo yagiye kure y’u Rwanda, yakomeje kugarukwaho mu itangazamakuru no mu bikorwa bitandukanye bifasha urubyiruko.

Mu mwaka ushize yongeye kuvugwa cyane nyuma yo kongera gutangiza irushanwa rya Kigali Streetball ryari rimaze imyaka irenga 18 ridakorwa. yavuze ko intego ye ari uko ryajya riba buri mwaka kugira ngo rifashe urubyiruko kugaragaza impano no kuzibyaza umusaruro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *