Umugore witwa Nushee Imran yemera ko yashatse kwica umwarimu w’umuhungu we w’imyaka itanu, Rebecca Kind amuziza ko iyo umwana we avuye ku ishuri akomeza kumuvuga kenshi.
Uyu mubyeyi avuga ko uburyo umwana we yahozaga mu kanwa mwarimu we, Kind, ingingo avuga ko yabinaga ishobora guteza umwiryane mu muryango.
Mu guhanga n’iki kibazo, Imran yatangiye kwibasira Rebecca, akajya iwe mu rugo gutonganayo, akamuhamagara bya hato na hato, ubutumwa bugufi na email za buri kanya, ingingo yatumye mwarimu yitabaza urukiko.

Rebecca yabwiye urukiko ko yatangiye gutotezwa ubwo yatangiraga kwita by’umwihariko ku mwana wa Imran kuko ngo akeneye ubufasha bwihariye, Dailymail dukesha iyi nkuru ariko ikaba itavuga ikibazo uyu mwana afite.
Uyu mugore yakatiwe gufungwa amezi atandatu ndetse no kutazongera kwandikira Kind.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ni nyuma yo gusobanura ko iyi myitwarire idasanzwe yayiterwaga n’imihangayiko.


