Nyuma yo kumara amezi 7 muri coma, umugabo w muri Australia yakangutse bamwakiriza inkuru y’uko agomba gufungwa azira ubwicanyi, aho bamwe bibaza niba gusohoka muri coma mu by’ukuri hari icyo byamumariye.
Iyi nkuru dukesha Afrikbuzz ivuga ko uyu hashize ibyumweru uyu mugabo wo muri Australia avuye muri coma yari amazemo amezi arindwi. Ariko mu gukanguka, yaje gutungurwa no kubona abapolisi bamuhagaze hejuru kubera icyaha cy’ubwicanyi yaba yarakoze mbere yo kujya muri coma.
Byose byatangiye umunsi umwe mbere y’uko ajya muri coma. Yahanutse kuri etage ya kane yitura hasi ajyanwa kwa muganga atumva. Iperereza ryahise rifungurwa, maze abapolisi baza gusanga mu cyumba cye umurambo w’umukobwa wari umukunzi we byagaragaraga ko yakubiswe kugeza apfuye.
Hagati aho haribazwa niba uku gusimbuka umuturirwa kwaba kwari ukugerageza kwiyahura cyangwa ari impanuka, mu gihe hategerejwe icyo iperereza rizageraho.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


