Yikase ikiganza ashaka amafarangara atangwa n’ibigo by’ubwishingizi

Sangiza iyi nkuru

Julija Adlesic, Umunya Slovenia- kazi w’imyaka 22 y’amavuko, yikase ikiganza n’urukero ashaka ko ibigo by’ubwishingizai bakorana bimwihere amafaranga.

Inkuru ya BBC ivuga ko Julija yari yarasinyanye amasezerano y’ubwishingizi n’ibigo bigera kuri 5 mu mwaka ushize. Yaje gutabwa muri yombi aho bikekwako yikase ikiganza akoresheje urukero kugirango ibyo bigo bimwishyure miriyoni 700 mu mafaranga y’u Rwanda.

Julija Adlesic bivugwa ko inama yo kwica ikiganza yayigiriwe n’umukunzi we kugirango bishyurwe ako kayabo k’amafaranga , bikomereze urukundo mu buryo bwa gikire.

Abashinzwe iperereza bavumbuye ko uyu mugore yari yarasinyanye amasezerano y’ubwishingizi n’ibigo birenga bitanu agamije kubyishyuza amafaranga y’ubwishingizi ahabwa abagize ubumuga bari mu bwishingizi.

Uyu mugambi wa Julija Adlesic waramupfubanye kuko mu rukiko yahamijwe icyaha cy’ubutekamutwe agahanishwa igifungo cy’imyaka 2 cyiyongera ku kiganza cye yabuze mu buryo bw’amaherere.

Abashinjacyaha bavuze ko mbere yuko uyu mugore yica ikiganza,yiriwe ku mbuga zitanga amakuru azibaza uko ikiganza cy’igikorano gikora ari naho bahereye bamuhamya icyaha cyo kugambirira kwiha ibyabandi akorehseje uburiganya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *